Amwe mu mateka y’inyito z’ahantu usanga asobanura ibintu biba byarabayeho kera ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yabyo. Uyu munsi tugiye kubagezaho inkomoko y’insigamigani “Guta inyuma ya Huye” hamwe n’amateka y’ibisi bya Huye.
Aho Nyagakecuru yari atuye
Ibisi bya Huye ni urwunge rw’imisozi miremire iherereye mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Aho ni mu hahoze ari u Bwanamukari mu Rwanda rwo hambere. Mbere yo kwigarurirwa n’u Rwanda, aho mu Bisi bya Huye hari mu mpungu y’u Bungwe, yategekwaga na Samukende wari ufite umugore witwaga Nyagakecuru ariwe Benginzage, babyaranye umuhungu witwaga Rubuga.
Samukende yatanze Rubuga akiri muto, bituma u Bungwe butegekwa na Nyagakecuru, urugo rwe ruri mu Bisi bya Huye.
U Bungwe bwaje kwigarurirwa na Ruganzu II Ndori akoresheje ubwenge kugira ngo aneshe Nyagacyecuru. Uretse ingabo zamurindaga, Nyagacyecuru ngo yari afite urugo ruzengurutswe n’ibitovu, ibisura, iminyonza n’iminyinya; ndetse akagira ngo n’inzoka y’uruziramire yahashyaga abashatse kumutera.
Ruganzu rero yararebye asanga atamurwanya akoresheje ingabo uko bisanzwe, ahubwo amuhenda ubwenge amugabira ihene. Za hene zaje kurya ibitovu; bicitse na ya nzoka ya kabutindi irahunga. Nyagacyecuru yasigaye atakirinzwe bikomeye nk’uko byari bisanzwe, nuko Ruganzu ahera ko aramutera n’ingabo ze z’Ibisumizi, aramunesha.
Ibisi bya Huye ni ahantu ndangamurage, ariko hazwiho kuba imvano y’insigamigani n’izindi mvugo zakungahaje Ikinyarwanda.
Imvugo izwi cyane ku Bisi bya Huye ni umugani baca bagira bati “arata inyuma ya Huye”.
Uyu mugani bawuca iyo babona umuntu abwira utamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto y’Umurundi ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka, ahagana mu mwaka wa 1700.
Umwami Yuhi III Mazimpaka yashakaga gutera umurundi witwaga Rusengo; maze baraguriza icyazamutsinda; bereza umusozi wa Huye. Nyarwaya, umuhungu wa Mazimpaka wagiye agabye icyo gitero yagiye atitwa Nyarwaya, ahubwo yitwa izina ry’umusozi bereje ari wo Huye.
Umurundi ingabo za Nyarwaya zari zaranyaze i Burundi mu gitero cyaherukaga nawe yari yatabaranye nabo, ndetse akagenda avugisha Nyarwaya ariko undi akamwihorera.
Nyuma amubajije impamvu amwihorera undi amubwira ko atitwa Nyarwaya ahubwo yitwa Huye. Wa murundi ariyamira ati “Ubwo bwose kubwira intumva byabaye guta amagambo inyuma ya Huye?”