u RWANDA rwari rugizwe n’uduce twinshi nkuko n’ubu biri byitwa uturere, dutandukanye gusa rukaba rwarahinduye ayo mazina. Ngayo amazina ya kera ndetse naho yaba aherereye ubu.
1.Ubwanacyambwe ni Nyarugenge, Kicukiro n’uduce tumwe twa Gasabo
2. Uburiza ni uduce tumwe twa Rulindo harimo za Mugambazi..
3. Ubumbogo ni Gasabo y’icyaro n’uduce tummwe twa Rwamagana.
4. Ubuganza ni Kayonza hafi ya yose, Igice kinini cya Rwamagana n’uduce twa Gicumbi nka Rutare…
5. Igisaka ni Ngoma na Kirehe n’uduce tumwe turi kuri Rwamagana
6. Indorwa ni Nyagatare na Gatsibo
7. Umubali ni ibice bya Gatsibo na Kayonza biri muri parike y’Akagera.
8. Urukiga ni Gicumbi n’uduce tumwe twa Gatsibo, Rulindo
nahamwe muri Burera.
9. Umurera ni Burera, Musanze na Gakenke (ariko aha
harimo ibice bikomeye nk’Ubukonya, Ubugarura…)
10. Ubushiru ni Nyabihu
11. Ibigogwe ni Nyabihu
12. Icyingogo ni muri Ngororero
13. Ubugoyi ni Rubavu n’uduce tumwe twa Rutsiro
14. Nyantago ni Ibice bimwe bya Karongi
15. Ubwishaza ni Karongi.
16. Ikinyaga ni Rusizi na Nyamasheke (hakabamo ibice
byari bikomeye nk’Ubusozo n’Ubukunzi)
17. Akanage ni Rutsiro
18. Ubunyambiriri ni Nyamagabe
19. Ubufundu ni Nyamagabe n’uduce tumwe twa
Nyaruguru.
20. Inyaruguru ho ni Nyaruguru yo hagati.
21. Ubuyenzi ni Nyaruguru y’epfo muri za Nshili na Kivu.
22. Mvejuru, Buhanga, Ndara ni Ibice bimwe bya Nyaruguru,
Huye na Gisagara (around Nyakizu)
23. Bwanamukari ni muri Huye na Gisagara
24. Ubusanza ni mu duce tumwe twa Nyanza, Huye na
Gisagara (za Rusatira, Rubona…)
25. Induga ni Muhanga Ruhango na Nyanza ndetse na
Kamonyi
26. Amarangara ni ibice bimwe bya Muhanga na Ruhango
nka Mukingi, Kanyarira
27. Ndiza ni ibice bya Muhanga nka Nyabikenke n’uduce
duke twa Kamonyi.
28. Amayaga ni igice cya Kamonyi y’epfo, Muhanga,
Ruhango, Nyanza na Gisagara (igice cyose gikora ku
Kanyaru)
29. Ubugesera ni akarera kose ka Bugesera
Muzakurikorane mumenye impamvu ubugesera bukibumbiye hamwe nkuko byahoze!
NewLatter Application For Free
Gusa mbona utuduce twaritwaga neza hhhhh izimvugo zizwi nabakuze cyne pe ubu harumunsi zizibagirana burundu
Ariko ntawaturusha uduce uganda na congo(DRC) badutwaye ukotwitwaga?
Ibumbogo ntabwo narinziko Ari gasabo kbx mukomeze mujye mudusubiza inyuma mutwibutse amateka nabatayazi mutubwire twumvireho.