Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ya Sukhoi-25 yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu.
Amakuru yizewe agera kuri URTV avuga ko iyi ndege ivogereye ikirere cy’u Rwanda ahagana saa tanu n’igice z’amanywa y’uyu wa 28 Ukuboza
2022 ku isaha y’i Kigali.
Umwe mu baturage babonye iyi ndege yabwiye iki URTV ko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (marines) zikoreraga mu kiyaga cya Kivu zagerageje kurasa kuri iyi ndege amasasu, isubira muri RDC.
Iyi ndege ni imwe mu zo igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC kiri kwifashisha uyu munsi mu kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa M23 biri hafi ya teritwari ya Masisi.
Ni ubwa kabiri indege ya Sukhoi-25 ya RDC ivogereye ikirere cyu Rwanda i Rubavu, kuko na tariki ya 7 Ugushyingo 2022 byarabaye. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yamaganye iki gikorwa yise ubushotoranyi. Yirinda urukururukano bisa nibiciriye aho, none byongeye.
NewLatter Application For Free