Malawi: Ukuri ku ishimutwa rya Giramata, Yolamu ntacyo arabivugaho?

Spread the love

Nk’uko twabemereye gukomeza gukurikiranira hafi iby’urupfu rwateje amayobera n’ubushyamirane mu muryango w’umunyarwanda waguye mu gihugu cya Malawi mu Ukwakira umwaka ushize, noneho hakurikiye ho ubutareba n’ubwo hari hitezwe ubutabera.

 Inspector General, Merlyne Yolamu (PPM)

Ubushize icyegeranyo cyari gihanzwe amaso ubwo cyasohokaga, URTV ikimara kugisoma, dore ko tutabyita ku gisesengura cyangwa kugisobanura , kuko nta gihishe ki kirimo; ukuri kose Dr Andrew MASTER MWALE  wasinye icyo cyegeranyo yagusutse hasi.

Urtv yatangaje inkru kuwa 29/12/2022 (yanditse) igira iti Malawi : Urupfu rwa Emily, ngiyi raporo none hakurikiyeho ifatwa rya HAWA? cyane ko hibazwaga ko ubutabera bugiye kwerekeza uburari iyo nyakwigendera Emily yari yagorobereje, kwa HAWA.

Icyatunguranye kuri uyu wa gatanu Mutarama ni uko mu ma saa tanu, Giramata ariwe wahise ushimutwa. URTV iracyategereje icyo afande Inspector General, Merlyne Yolamu (PPM) ayisubiza ku busabe bwo kuvugana nawe kuri irishimutwa. Ubwo afande Inspector General, Merlyne Yolamu (PPM) araza gutanga umucyo mu gikorwa cyo kuri uyu wa gatanu, turabagezaho ukuri kwabyo.

Nyuma y’Urupfu rutunguranye rwahitanye Emily, Bene Emily ubu bari mu bwigunge bonyine aho nyina ari nawe atawe mu gihome mu buryo budasobanutse, abo bana nibo bantu bambere bakeneye ubutabera kurusha undi uwo ariwe wese. Urtv irakomeza kubibakurikiranira mu kugwiza urugwiro mu mu ryango.

NewLatter Application For Free

One thought on “Malawi: Ukuri ku ishimutwa rya Giramata, Yolamu ntacyo arabivugaho?

  1. Bamufunze nyine, nabanze atuze. Azavugisha ukuri, Emily ari kuribwa n’inyo nyine sha, we se abaye iki, gufungwa si gupfa. Ni yitonde ubwo yafashe araje abivuge neza. Ntawamushimuse namwe ntimugace igikuba.

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×