Police muri California ivuga ko ukekwaho kwica arashe abantu 10 mu nzu yigisha kubyina hafi y’umujyi wa Los Angeles ari umugabo ukomoka muri Aziya w’imyaka 72, nyuma basanze yapfuye mu modoka y’umweru
Huu Can Tran, basanze yirashe ndetse yahise apfira mu modoka, nk’uko Robert Luna umukuru wa polisi ya Los Angeles abivuga.
Muri Monterey Park, ahazwi ko hakunze guteranira abantu benshi bakomoka muri Aziya, harimo habera ibirori byo kwizihiza umwaka mushya w’ukwezi (Lunar New Year)
Polisi ntiramenya icyabimuteye
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko uyu mugabo yaje muri iyo nzu yigisha kubyina kureba umugore we mbere yo kwica abantu.
Abantu 10 bakomeretse muri uko kurasa, kandi barindwi baracyari mu bitaro, bamwe bararembye, nk’uko uriya mukuru wa polisi yabibwiye abanyamakuru ku cyumweru nimugoroba muri Monterey Park.
Yongeyeho ko abantu 10 bishwe bari bakiri gushaka imyirondoro yabo ariko “basa n’abari mu myaka 50, 60 ndetse bamwe hejuru yayo”.
Mbere, abategetsi bavuze ko abagore batanu n’abagabo batanu aribo bapfuye, bose “bishoboka” ko bakomoka muri Aziya.
Uku kurasa mu kivunge, kumwe mu kwishe benshi mu mateka ya Calfornia, kwatangiye ahagana saa 22:22 kuwa gatandatu ku isaha yaho (08:22 ku cyumweru ku isaha ya Kigali na Gitega) mu nzu yigisha kubyina izwi cyane mu gace ka Monterey Park.
Hashize iminota 30, uyu mugabo yageze mu yindi nzu nayo yigisha kubyina hafi aho mu mujyi wa Alhambra.
Yinjiyemo, ariko abantu babiri babasha kumurwanya bamwambura imbunda ya pistolet – yahise acika.
Robert Luna yashimagije “abo bantu babiri” avuga ko ari intwari kuko bakijije ubuzima bwa benshi, yongeraho ko uriya musaza yari agamije kwica benshi kurushaho.
Mu gihe cy’amasaha menshi ku cyumweru, abapolisi bariho bashakisha uwo mugizi wa nabi.
Mbere gato ya 13:00 ku isaha yaho (23:00 i Gitega na Kigali) – amasaha 12 nyuma yo kurasa – ikipe idasanzwe yo kurwanya abitwaje intwaro (SWAT) yageze ku modoka y’umweru yari iri kuri 48km uvuye i Monterey Park aho kurasa byabereye.
Robert Luna avuga ko ubwo begeraga iyo modoka yo mu bwoko bwa van bumvise isasu rimwe imbere muri yo, maze bagasanga uwo musaza yapfiriye kuri volant/ steering wheel.
Ibimenyetso birimo imbunda ntoya byafashwe, ndetse byemezwa ko uyu ari we wari warashe abantu.
Robert avuga ko bikekwa ko yabikoze wenyine, kandi nta bandi bacyekwa.
Yongeraho ko polisi “yibaza ko” plaque z’iyi modoka ari izibwe.
Agace ka Monterey Park gatuwe na hafi 65% by’abanyamerika bakomoka muri Aziya – kiswe “agace k’Abashinwa” ka mbere muri Amerika. Kabaye ahantu ha mbere imbere muri Amerika hatuwe n’abantu benshi bakomoka muri Aziya.
Mu gihe abahatuye bari mu gahinda, ibirori byo kwizihiza umwaka mushya w’ukwezi byahise bihagarara. Abacuruzi batangira kuvana ku mihanda imitako itukura n’ibindi biranga ibirori bari barimo.
NewLatter Application For Free