HOSPITALITE Home » Kanyamigati wa White, HouseRoland Mesnier: yapfuye ku myaka 78

Kanyamigati wa White, HouseRoland Mesnier: yapfuye ku myaka 78

Spread the love
Rate this post
Roland Mesnier mu mwaka wa 2004

Roland Mesnier, wavukiye mu Bufaransa wahoze ateka imigati y’ibiro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, watekeye ba Perezida batanu b’Amerika, yapfuye ku myaka 78.

Mesnier yabonye aka kazi ko guteka ku butegetsi bwa Perezida Jimmy Carter mu mwaka wa 1979, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2004 ku butegetsi bwa Perezida George W Bush. Yapfuye ku wa gatanu “nyuma y’uburwayi bw’igihe gito”, nkuko ishyirahamwe rikusanya amateka ya White House, rizwi nka White House Historical Association, ryabitangaje ku rubuga rwaryo.

Uragaba: URTV ntibazwa ibiva ku zindi mbuga.

Mesnier yamenyekanye cyane nyuma yo kwandika ko mu myaka 27 yamaze atekera White House, atigeze na rimwe agabura ifunguro rimeze kimwe inshuro ebyiri (yahoraga ahinduranya). Mesnier yatangiriye akazi ke muri resitora yo mu cyaro cyo mu Bufaransa.
Yubatse izina mu mahoteli akomeye y’i Paris mu Bufaransa, i Hamburg mu Budage, i London mu Bwongereza n’i Bermuda (ubutaka bwo mu mahanga bw’Ubwongereza), mbere yuko ajya mu bakozi bo mu nzu ya Perezida w’Amerika.

Amakuru avuga ko yahawe akazi nyuma yuko yemeje (anyuze) Rosalynn Carter, umugore wa Perezida Jimmy Carter, amusezeranya kuzajya yibanda ku mafunguro yo kwikuza (desserts) arushijeho korohera, nk’imbuto (ivyamwa mu Kirundi).
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika, yatangaje kuri Twitter ifoto ari kumwe na we hamwe n’umugati wo kuri Noheli, agira ati:

“Mfite byinshi byiza nk’ibi nibukiraho Umutetsi Mesnier”.

Ikigo ‘Ronald Reagan Presidential Foundation and Institute’ kibungabunga umurage wa Ronald Reagan wabaye Perezida w’Amerika, cyavuze ko “umurava, umuhate, no gukunda akazi ke bizahora byibukwa”.
Mesnier yavuze ko yihaga intego yo kuba ahugije (guhuza) ababa muri White House.
Yigeze kubwira igitangazamakuru the Canadian Press cyo muri Canada ati:
“Mbaye nashoboye gukuraho icyo gitutu mu gihe cy’iminota itanu, ubwo mba nakoze akazi kanjye.
“Iyo yari inshingano yanjye muri White House, gushyira akanyamuneza mu maso y’abo mu muryango wa Perezida”.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading