HOSPITALITE Home » Agapapuro gato kahinduye ubuzima bw’abashakanye! Kahindura n’ubwawe.

Agapapuro gato kahinduye ubuzima bw’abashakanye! Kahindura n’ubwawe.

Spread the love

Habayeho umugore n’umugabo bakundana cyane, cyane pe umunsi umwe wa mugore yandika agapapuro agashyira ku meza mu cyumba, umugabo we ubwo yari yagiye ku kazi ako gapapuro kagiraga kati:

” Mugabo wanjye ndagiye kandi ntabwo nzigera ngaruka narakurambiwe, Imana iguhe umugisha.”

Maze wa mugore yihisha munsi y’igitanda kugirango aze kureba amarangamutima y’umugabo we.

Ubwo umugabo we yatahaga yabonye ka gapapuro, aragasoma maze akura ikaramu mu mufuka yandika ku rupapuro, nkibisanzwe ahindura imyenda nkaho ntacyabaye, afata telefone ye arahamagara ati: “bite mukundwa?”

Arakomeza aranguruye ati: “Nkufitiye amakuru meza! umugore wanjye yahukanye yagiye iwabo ntabwo azagaruka kandi Imana izanamufashe, umugore wanjye byari binkomereye kubana nawe, ubungubu ndishimye ahubwo ngwino tube twibanira; hari ahantu ngiye ariko ndasiga mfunguye winjire ubu ni iwawe.”

Wa mugore yashenguriwe munsi ya cya gitanda ariko akomeze gukontorora amarira yariraga, maze umugabo asohoka mu nzu. Wamugore nawe ava munsi ya cya gitanda umutima washengaguritse.


Ajya kureba ka gapapuro umugabo we yanditse, asanga umugabo yanditse ngo: “amaguru yawe ari kugaragara munsi y’igitanda ubanza ntabyo wamenye, ngiye kuzana utuntu kwisoko ndaje mu mwanya,’ ati: ‘ ariko ubanza wahababariye?”??

1 thought on “Agapapuro gato kahinduye ubuzima bw’abashakanye! Kahindura n’ubwawe.

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading