HOSPITALITE Home » Abavandimwe b’imyaka 14 na 15 bapfuye impano za Noheli bafite imbunda umwe yica mushiki wabo wari ateruye uruhinja

Abavandimwe b’imyaka 14 na 15 bapfuye impano za Noheli bafite imbunda umwe yica mushiki wabo wari ateruye uruhinja

Spread the love

Abahungu babiri b’abavandimwe batarageza imyaka 20 batawe muri yombi nyuma y’uko umwe muri bo arashe mushiki wabo agapfa mu makimbirane yavuye ku mpano za Noheli.

Abrielle Baldwin (ku ifoto ya cyera) wari uteruye umwana yarashwe na musaza we w’imyaka 14 nyuma y’intonganya ku mpano za Noheli

Mushiki wabo w’imyaka 23 yarashwe mu gatuza n’umwe muri basaza be mu gihe kandi yari afite umwana we w’amezi 10 mu gakoresho ko guteruramo umwana, nk’uko polisi ya leta ya Florida muri Amerika ibitangaza.

Ibibazo byatangiye aba bavandimwe bavuye guhaha bari kumwe na nyina, Jooyce, mushiki wabo Abrielle Baldwin n’abana be babiri, abahungu b’imyaka itandatu n’uwo w’amezi 10.

Bageze aho bari bagiye, ku nzu ya nyirakuru iri ahitwa Largo, batangiye gushwana, umuhungu w’imyaka 15 avuga ko murumuna we w’imyaka 14 yahawe ibiruta ibye.

Sheriff Bob Gualtieri wa polisi yo muri ako gace yabwiye abanyamakuru ati: “Kuba umuhungu w’imyaka 14 n’uwa 15 bashwana bapfa impano ibyo bibaho. Ariko ntibagomba kuba bafite imbunda”.

Uw’imyaka 14 ashinjwa kuba yarazamuye imbunda ya pistolet ya 40 caliber akabwira mukuru we ako amurasa mu mutwe – ariko nyirarume wabo abasha kubakiza anasohora uwo muhungu mu nzu, nk’uko Gualtieri abisobanura.

Imbere y’inzu ya nyirakuru w’aba bavandimwe iri ahitwa Largo niho habereye kurasana

Mushiki we Abrielle, wari uteruye umwana mu gakoresho, yasanze uyu musaza we muto hanze ngo amuturishe amubwira ko atagombye kurakara gutyo kuri Noheli.

Gualtieri avuga ko uyu muhungu aho gutuza yatangiye gutuka mushiki we n’amagambo menshi mabi, ndetse amubwira ko ari bumurase we n’uruhinja rwe.

Uyu muhungu yahise arasa mushiki we mu gatuza. Mukuru we bivugwa ko yahise asohoka avuza induru ko mushiki we arashwe – maze nawe ahita arasa murumuna we akoresheje pistolet ye ya 45 caliber.

Sheriff Bob Gualtieri wa polisi yabwiye abanyamakuru ko uyu muhungu mukuru, w’imyaka 15, yahise yiruka agahunga kandi iyo mbunda akayijugunya.

Murumuna we, w’imyaka 14, yajyanywe kwa muganga yakomeretse bidakomeye, kandi azahita ajya gufungwa nava mu bitaro, nk’uko polisi ibivuga.

Abashinjacyaha baho bazarebaiki kirego banzure niba bazashinja uyu muhungu nk’umuntu mukuru ku cyaha cyo kwica mushiki we, nk’uko Sheriff Gualtieri abivuga.

Mushiki wabo Abrielle yajyanywe kwa muganga, aho byemejwe ko yapfuye nk’uko Sheriff Gualtieri abivuga.

Kuwa kabiri nijoro nibwo Sheriff Bob Gualtieri yabwiye abanyamakuru ibyabaye

Yasobanuye ko Abrielle yaviriye imbere kandi atabashaga guhumeka – ariko yongeraho ko umwana yari ateruye ntacyo yabaye.

Wa muhungu w’imyaka 15 nawe yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kugambira kwica hamwe no guhisha ibimenyetso.

Sheriff Gualtieri avuga ko bariya bahungu bombi basanzwe bazwi na polisi kandi ko bagendanaga imbunda buri gihe.

Ati: “Abantu bari babizi. Nibyo bakoraga.”

Yongeraho ati: “Ni uku bigenda iyo ufite insoresore zigendana imbunda. Bararakara, kandi ntibazi uko babyitwaramo, rero bahita bafata imbunda zabo bakarasana.”

Gualtieri avuga ko aba bahungu bombi kenshi mbere bakurikiranwe na polisi ku byaha by’ubujura kandi banagiye bashinjwa ibyaha byo kwitwaza imbunda uri umwana.

Yongeraho ko ari ikibazo kubona “aha hanze hari abana benshi bafite imbunda nyinshi.”

Abategetsi muri Florida bavuga ko iyi ariyo mbunda uwo muhungu w’imyaka 14 yakoresheje arasa mushiki we akamwica
Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading