HOSPITALITE Home » Lilongwe : Ibya Giramata, Mwene Kanyandekwe uri i Kigali arabihagurukiye.

Lilongwe : Ibya Giramata, Mwene Kanyandekwe uri i Kigali arabihagurukiye.

Spread the love

Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, mu kababaro kenshi, aho agira ati tuvuka kwa Kanyandekwe Philippe i Ngororero mama utubyara ni Adèle Nyiramafaranga n’ubu ariho, nti turi abo gukorerwa biriya, umwana wa mukuru wange ni ubwo uwo mukuru wange we atakiriho ntiyari akwiye kuzizwa ibye yavunikiye, bitwaje ko adafite kivugira muri Malawi.

Gereza y’abagore ya Maula

Amagambo yuzuye ikiniga ya Kanyana Josephine, umubyeyi ubabajwe n’iyicarubozo umwana wa mukuru we Nyiramihigo Euphrasie ari gukorerwa, yikomye cyane abigira abashakira ubutabera Emile kandi aribo bagakurikiranywe, kuri ubu bavimviriye mubyo yashakanye na Giramata. Yagize ati : « Iri teshamutwe ryatangiye kera babirukanisha muri Zimbabwe ngo ni ba maneko b’u Rwanda. » Uyu mubyeyi ukuze, yahamagaye URTV incuro ebyiri mu bihe bitandukanye ku murongo wa telefoni ari i Kigali, ashaka kugira icyo avuga kuri Gentille yita umwana we kuko amubyaye nka nyina wabo, n’ubwo nawe kuri ubu uyu Gentille ari umubyeyi wavukijwe kurera abana be ba tatu ; akaba afungiye muri gereza ya Kasungu y’abagore, yimuwe ivanywe Maula mu gihe cya Covid-19. Ubuzima muri Malawi n’ubusanzwe ntibwari bwifashe neza mu minsi micye ishize.

Icyo tutakirengagiza ni ko n’ icyorezo cya Kolera kitoroheye Malawi, aho cyari cyatumye amashuri aba asubitse imirimo mu mpera za 2022.

Imibereho mu nzu z’imbohe muri Malawi ni akumiro

Kanyana mu butumwa bw’amajwi yoherereje URTV kuri whatsapp busaga 10, nyuma y’aho ikirere kitamutunganiye ngo akomeze guhamagara kuri telephone ye igendanwa, yasobanuye neza ko umukino uri gukinirwa ku mwana we udakwiye kureberwa kuko, ubutunzi yavunikiye aribwo buri kwifashishwa ngo abahitanye uwari umugabo we nawe bamwisasire, ibyabo babitware byose.

Yongeye kwibutsa ko Giramata washyingiranywe na Emile acyuzuza imyaka y’ubukure ngo ashyingirwe, bari barakundanye bakiri bato kuko banavuka mu mirenge iteganye. Ati : « Nta butumwa Giramata abamo muri Malawi bwo kuneka, kuko yajyanyweyo kubwo gushaka umugabo wari waramutegereje ngo abanze akure.» Ibyo kumwikoma bamushyira mu nzangano n’amatiku ashingiye ku bya polotike we abona ari iturufu yo kurya umwana we ahagaze, kuko na Emile akiriho, Giramata na Emile birukanishijwe n’abavandimwe ba Emile muri Zimbabwe ku matiku nkayo.

WASOMA N’IBI:
Malawi: Uwahitanye Ishimwe Emile arafatwa aho bucyera
Malawi : Urupfu rwa Emily, ngiyi raporo none hakurikiyeho ifatwa rya HAWA?
Mukaboduwe icyatumye atuma Oded Guhangayikisha Gentille!
Ukuri kucyo bazijije Emile: Mission “OBED” ayisutse hasi!
Malawi: Induru ikomeje kuvuga mu kujijisha iby’urupfu rwa Emile.

Ibi bikorwa abyabo mu muryango wa Emile babitangiye kera, maze bashora imali mu itangazamakuru no mu nzego zitari nke zifata ibyemezo muri Malawi na Zimbabwe, ngo babuza Giramata n’uwari umugabo we amahoro kugeza babatwaye ibyabo.

Mu minsi mike ishize ubwo mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023 ku itariki 5 Mutarama Umuyobozi wa Polisi i Kanengo yihaye mission agafata Giramata ku manywa y’ihangu muma saa tanu, bikurikirwa no kwirukanwa kuwo mu komanda kubw’iryo shimuta yakoze.

Kanyana icyo yibanzeho atabariza umukobwa we ni uko nanyuma y’ iminsi 30 bari bamaze kumufunga bakaba buze icyaha, yagombaga kuba yarekuwe aho kwihanukira bagafata umwanzuro umurekera mu buzima bubi bwa gereza bitwaje ko impapuro ze yaburaniyeho hatariho indangamuntu kandi ari umwenegihugu wa Malawi.

Akaba asaba inzego zose zabigiraho ububasha ko iki kibazo cyareka gufatwa mu kavuyo no kwitiranywa gusa n’ikibazo cy’imibanire, ahubwo kigahagurukirwa,ndetse n’imitungo ya bene Emile , Kanyana yita abuzukuru be, ikarindwa kwangizwa no gusahurwa n’abahitanye Emile bigira abatagatifu bagereka urusyo kuri Giramata. We akaba avuga ko umwana we yarekurwa agataha agasanga urugo rwe n’utwana duto dutatu yasize aho twonyine, uburenganzira b’umwana bukubahirizwa.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading