Ingaruka z’iyi ntambara zatangiye kugaragara muri Africa
Mu bihugu bimwe hamaze kuba izamuka ry’ibiciro by’ibitoro kubera ihungabana ry’ubucuruzi bwabyo (kubivana ku ‘isooko’ bigera ku isoko) kubera iyi ntambara.
Ibi bimaze kuboneka muri Africa y’Epfo, Zambia, na Sierra Leone. Byitezwe kandi muri Ghana, mu gihe Tanzania yo yakuyeho imisoro imwe ku bitoro kugira ngo umuguzi atazahazwa n’izamuka ry’igiciro cyabyo.
Kuzamuka kw’igiciro cy’ibitoro kubera iyi ntambara gushobora gutera izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa nkenerwa mu buzima ku masoko.
“Ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka”, nk’uko impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka yabibwiye BBC mu cyumweru gishize.
Abarundi n’abanyarwanda baravuga iki kuri iyi ntambara
Nubwo mu cyumweru gishize umuryango w’Ubumwe bwa Africa wamaganye intambara Uburusiya bwari butangije kuri Ukraine, ubutegetsi bw’ibihugu bya Africa bukomeje kwirinda kwerekana aho buhagaze.
Kenya na Africa y’epfo nibyo bimaze kuvuga kumugaragaro ko byamaganye intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, kuwa mbere yanditse kuri Twitter ubutumwa bwerekana ko ashyigikiye Uburusiya muri iyi ntambara.
Bamwe banenga ibinyamakuru mpuzamahanga, birimo n’iyo BBC – uko bitangaza iyi ntambara.
Bimwe mubyo twegeranije ku ipaji ya facebook ya bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ni ibi bikurikira twakuye kuri Facebook ya BBC:
Merci Grâce De Kahwezi
Vladimir poutine komeza urugamba, naho bomanika amaboko wewe urongire igihugu ca Ukraine nk’ukwezi kwose kugira amerika ibone kwo ataco ishoboye
Hagabimana Hagab
Jewe icombona naho ubu russia berekana ko aribwo bufite amakosha hariho ikintu kinyegeje abo bazungu bapfa kandi kigiye gukwegera isi yose. Burya amerika nuburayi bariyorobeka muguteranya ibindi bihugu mukwiyerekana karibo bafata iryanyuma ikindi uburayi na amerika nibamwe inkomoko nimwe
Eric Ingabire
Uko bizagenda kose ubu bumwe bwibihugu by iburayi American bizatsinda hamwe na Ukraine. Union c’est la force. Peace forever. No war
Reagan Murigande
Jye nshyigikiye Putin rwose ndi umwe mu bantu badakunda politiki y aba démocrates ba Obama na ba Biden rwose iyo Trump yarakiri perezida wa USA Bari gu kora négociation zatuma Ukraine yibere mu mahoro gusaa OTAN yibagiwe ko Ubu Rusiya ni bwo bwahagaritse Hitler mu intambara yisi ya 2
Kelly Ninziza
None amakungu kuki adatabara?? Ibi bintu sivyiza binasize ubwenge aha iyaba ari muri Africa bari kuza bariruka kubera bazi ivyo baca batwiba. Nibatare Ukraine abanyagihugu bareke kwicwa bazira ubusa
Faustin Ndikubwimana
Europe na Amerika byatsinzwe.Natwe u Rwanda ubu dushaka twakwigaruriza uduce twa DRC na Uganda abakoloni badutwaye dufashijwe na Russia kuko na UN ntacyo imaze
Shema Jean Misago Damascene
Ibi bintu biri kubera muri Ukraine ni agasuzuguro kweli , Kandi byongeye isiyose iri kurebera ? Kutagira igihugu nyobora nange ubu mba mpise noherereza Ukraine ubufasha tugahashya Adui
Pierre Nkunzi
Mwebwe BBC,VOA,RFI….. mutanga amakuru ahengamiye ku ruhande ba shobuja bashyigikiye ariko mwibuke ko no mu ntambara ya Ethiopie mwari muhengamiye kuri Tigrey mwirirwa muratangaza ko hasigaye 20Km Addis Abeba igafatwa ariko muribuka ko vyarangiye mumaramaye
Eric Da Kim
Ndamushigikiy wallah ivy abarusiya bigize ngo nibihangange ahubwo nibazane indege itujane muri Ukraine kubafasha
Rugwe Gikona
Aho impfizi zibiri zigwaniye hapfa ibyatsi.
NewLatter Application For Free