Uburusiya bufite intwaro kirimbuzi zingahe?
Imibare yose y’intwaro kirimbuzi ni igenekereza, ariko ikigo Federation of American Scientists kivuga ko Uburusiya bufite imitwe y’intwaro kirimbuzi (warheads) 5,977 – nubwo aho harimo izigera ku 1,500 zitagishobora gukoreshwa ahubwo zigomba kwangizwa.
Bihagaze bite ugereranyije n’ibindi bihugu?
Ibihugu icyenda ku isi nibyo bifite intwaro kirimbuzi: Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan, Uburusiya, Ubwongereza na Amerika.
Izi ntwaro zifite ubushobozi ki bwo kurimbura?
Intwaro kirimbuzi zikozwe mu buryo bwo gusenya by’ikirenga.
Urwego rwo gusenya zigezaho guterwa n’ibintu bitandukanye birimo;
- ingano y’umutwe w’intwaro (warhead)
- ubutumburuke yaturikiyeho uvuye ku butaka
- imiterere y’aho yarashwe
“Intwaro kirimbuzi zo kwirinda”: bivuze iki mu by’ukuri?
Ingingo yo kugira intwaro nyinshi kirimbuzi ni iyo kugira ubushobozi bwo gusenya burundu umwanzi bityo ntabe yatekereza kugutera.
Ijambo rizwi cyane rikoreshwa kuri ibi ni; “kubasha gusenyurana” cyangwa ‘mutually assured destruction’ (Mad).
Nubwo habayeho kugerageza kenshi ibisasu kirimbuzi no guhora bahindura imiterere yabyo n’ingufu zo gusenya, izi ntwaro ntizirakoreshwa na rimwe mu mirwano ya gisirikare kuva mu 1945.
Politiki y’Uburusiya yemera ko izi ntwaro zigenewe gusa “kwirinda”, ikavuga ahantu hane (4) gusa zakoreshwa, habayeho:
- kurasa misile iraswa kure itumbere ubutaka bw’Uburusiya cyangwa inshuti zabwo
- gukoresha intwaro kirimbuzi cyangwa izindi ntwaro z’ubwicanyi bukomeye ku Burusiya cyangwa inshuti zabwo
- igitero gikomeye ku kigo cya leta cyangwa cya gisirikare cy’Uburusiya gihungabanya ubushobozi bwabo bw’ingufu kirimbuzi
- gushotora Uburusiya ukoresheje intwaro zisanzwe zemewe mu gihe kubaho kw’igihugu bigeramiwe
Isesengura ducyesha Gordon Corera, umwanditsi wa BBC mu by’umutekano riragira riti:
Dukwiye kugira impungenge? Ibyago by’intambara kirimbuzi byariyongereye ariko kuba ishoboka byo biracyari hasi.
Nubwo ibyavuzwe na Putin byaba ari ukuburira gusa bitarimo ubushake bwa nyabwo bwo gukoresha izo ntwaro, buri gihe hari ubwoba ko uruhande rumwe rwibeshya ku byo urundi rutekereza, ibintu bikagera kure.
Ben Wallace, minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza, yabwiye BBC ko nta mpinduka barabona ku miterere isanzwe y’intwaro kirimbuzi z’Uburusiya.
Iby’izo ntwaro bikurikiranirwa hafi, nk’uko inzego z’ubutasi zibivuga.