
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashishikarije bikomeye Ubushinwa kwamagana igitero cy’Uburusiya.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sunday Times cyo mu Bwongereza, Bwana Johnson yavuze ko gushyigikira Uburusiya ari cyo kimwe no guhitamo kujya ku ruhande rutari rwo mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi (1939 – 1945), avuga ko uru ari urugamba hagati y’icyiza n’ikibi.
Yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Uko igihe gikomeza, no mu gihe ubugizi bwa nabi ndengakamere bw’Uburusiya bwiyongera, ntekereza ko bikomeza kuba ibintu bigoye cyane kandi biteye isoni muri politiki ku bantu bashyigikira byeruye cyangwa biteruye igitero cya Putin”.
Ariko yavuze ko yemera ko Ubushinwa butangiye “kongera gutekereza” ku ho buhagaze ho kutagira uruhande bubogamiraho.
Ubushinwa ntibwari bwamagana ibikorwa by’Uburusiya ndetse hari amakuru yavuze ko Uburusiya bwabusabye ubufasha. Ku wa gatanu, Perezida w’Amerika Joe Biden yaburiye Ubushinwa ko buzahura n'”ingaruka” nibutanga ubufasha.
Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze ko aho igihugu cye gihagaze “hatabogamye kandi harimo gushyira mu gaciro”, yongeraho ko Ubushinwa butazakorera ku gitutu cy’amahanga kuri iki kibazo.
Bwana Yi yagize ati: “Igihe kizagaragaza niba aho Ubushinwa buhagaze ari ku ruhande nyarwo rw’amateka”.
Mu yandi makuru, Bwana Johnson yanenzwe kubera kugereranya urugamba rw’Abanya-Ukraine barwanya igitero bagabweho n’Uburusiya akaruhuza n’amatora yo mu Bwongereza ku kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ibizwi nka Brexit.
Mu ijambo ku wa gatandatu yavugiye mu mujyi wa Blackpool mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza rya Conservative, yavuze ko Abongereza, cyo kimwe n’Abanya-Ukraine, bifitemo ikintu kavukire cyo “guhitamo ubwisanzure”, akomoza ku matora yo mu mwaka wa 2016 ku kuva muri EU nk'”urugero rwa vuba aha” rubigaragaza.
Ayo magambo yarakaje abanyapolitiki haba mu Bwongereza n’ahandi i Burayi.
Donald Tusk, wahoze ari Perezida w’akanama k’Uburayi, yavuze ko ayo magambo akomeretsa.
Lord Barwell,
umwe mu bahagarariye mu nteko ishingamategeko ishyaka rya Conservative, yavuze ko gutora muri kamarampaka nta “hantu na hamwe byagereranywa no kuba mu byago byo gutakaza ubuzima bwawe” mu ntambara, naho Sir Ed Davey ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Liberal Democrats avuga ko ayo magambo ya Bwana Johnson ari “igitutsi” ku Banya-Ukraine.
NewLatter Application For Free
Mu yandi makuru, Bwana Johnson yanenzwe kubera kugereranya urugamba rw’Abanya-Ukraine barwanya igitero bagabweho n’Uburusiya akaruhuza n’amatora yo mu Bwongereza ku kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ibizwi nka Brexit.
Ni uko nyine nta ko ngewe nabivuga!
baba bahaze sha……. bose bibabwiye iki?
Nyumvira kweli ngo: Ayo magambo yarakaje abanyapolitiki haba mu Bwongereza n’ahandi i Burayi.
Donald Tusk, wahoze ari Perezida w’akanama k’Uburayi, yavuze ko ayo magambo akomeretsa.
Nta kindi yavuga nyine!