KINYARDAUkraine: Biden arasaba ko Putin akurikiranwa ku byaha by'intambara nyuma y'ubwicanyi bwa Bucha admin3 years ago2 years ago04 mins Spread the love Seen by: 35,462 Perezida Joe Biden wa Amerika yasabye ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aburanishwa ku byaha by’intambara mu gihe hakomeje kuboneka ibimenyetso by’ubwicanyi bw’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.Amahanga akomeje kwerekana uburakari atewe n’ubwicanyi ku basivile i Bucha, umujyi muto uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv.Biden yagize ati: “Uriya mugabo ni umugome”, yongeraho ko yibaza ko Putin “yakoze ibyaha by’intambara”.Uburusiya buvuga ko amafoto y’imirambo ari ayacuzwe na Ukraine, kandi ko buzereka ONU “ibimenyetso simusiga”. Abategetsi ba Amerika bavuga ko bashyigikiye itsinda ry’abagenzacyaha mpuzamahanga bagiye i Bucha kwegeranya ibimenyetso.Leta ya Ukraine yatangije iperereza ku byaha by’intambara nyuma y’uko ivuze ko imibiri y’abasivile 410 yabonetse mu duce twegereye Kyiv. Bamwe babonetse mu myobo rusange abandi bishwe baboshye kandi bisa n’aho barashwe babegereye.Abategetsi i Kyiv bashinja kandi ingabo z’Uburusiya kwica umukuru w’umuhana, umugabo we, n’umwana wabo w’umuhungu ahitwa Motoyzhyn kuko yafashije ingabo za Ukraine muri ako gace. Biden yagize ati: “Muribuka ko nanenzwe kuko nise Putin umunyabyaha by’intambara, mwabonye ibyabereye i Bucha – ni umunyabyaha by’intambara… ariko tugomba kwegeranya amakuru yose kugira ngo bigire urubanza rw’ibyaha by’intambara.”Biden yavuze ko ibyabonetse i Bucha “biteye umujinya” kandi ko ari ngombwa ko Putin “aryozwa” ubwicanyi bwakozwe n’igisirikare cye muri Ukraine.Ibyo yavuze byakurikiye amafoto y’icyogajuru yatangajwe n’ikigo cy’abanyamerika Maxar, agaragaza imirambo y’abantu ku mihanda ya Bucha mu gihe hari harafashwe n’abarusiya.Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga ko ifite amakuru yizewe y’ibyaha byo gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ubwicanyi byakozwe n’ingabo z’Uburusiya. Naho minisiteri y’ingabo ya Amerika yavuze ko “biboneka neza” ko Uburusiya ari bwo buri inyuma y’ubwicanyi i Bucha, ariko ko iperereza rirenzeho ricyenewe ryo kwemeza amatsinda y’ingabo yabikoze. Imva bashyinguyemo abantu imbere y’inzu yo guturamo i BuchaPerezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuwa mbere nijoro kuri televiziyo nawe yashinje Uburusiya ibyaha by’intambara, anavuga ko Putin azagerageza guhisha ibimenyetso.Yagize ati: “Barimo kugerageza kwangiza ibimenyetso. Ariko, kimwe na mbere, ntabwo bazabigeraho. Ntabwo bazashobora kubeshya isi yose.”Ubufaransa n’Ubudage kuwa mbere byatangaje ko byirukanye abadipolomate b’Abarusiya nyuma y’ibyabonetse i Bucha.Mbere gato, Lithuania yari yirukanye ambasaderi w’Uburusiya muri iki gihugu.Ambasaderi wa Moscow muri ONU yavuze ko Uburusiya buzereka inama ishinzwe umutekano ku isi ya ONU “ibimenyetso simusiga” ko ibivugwa n’ibihugu by’iburengerazuba ku byabaye i Bucha ari ibinyoma.Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Vasily Nebenzya yashinje Ukraine “n’abayitera inkunga b’iburengerazuba” gucura ibimenyetso no gukora ibitero by’urwitwazo ku bantu bayo ubwayo. NewLatter Application For Free First name Last name Email I'm Not specifiedWomanMan I accept the privacy policy Post navigation Previous: Perezida Biden Asaba ko Perezida Putin Arengutswa mu ButunganeNext: Russia irimo kugerageza guhishira ibyaha byo mu ntambara – Zelensky
DR Congo ‘ntitanga umusanzu yifuza mu guteza imbere Artificial Intelligence kubera u Rwanda’ – Sama Lukonde admin3 months ago3 months ago 0
Congo: Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa utari Tshisekedi ? admin4 months ago4 months ago 0