HOSPITALITE Home » Ukraine: Biden arasaba ko Putin akurikiranwa ku byaha by'intambara nyuma y'ubwicanyi bwa Bucha

Ukraine: Biden arasaba ko Putin akurikiranwa ku byaha by'intambara nyuma y'ubwicanyi bwa Bucha

Spread the love
Perezida Joe Biden wa Amerika yasabye ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aburanishwa ku byaha by’intambara mu gihe hakomeje kuboneka ibimenyetso by’ubwicanyi bw’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.
Amahanga akomeje kwerekana uburakari atewe n’ubwicanyi ku basivile i Bucha, umujyi muto uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv.
Biden yagize ati: “Uriya mugabo ni umugome”, yongeraho ko yibaza ko Putin “yakoze ibyaha by’intambara”.

Uburusiya buvuga ko amafoto y’imirambo ari ayacuzwe na Ukraine, kandi ko buzereka ONU “ibimenyetso simusiga”. Abategetsi ba Amerika bavuga ko bashyigikiye itsinda ry’abagenzacyaha mpuzamahanga bagiye i Bucha kwegeranya ibimenyetso.

Leta ya Ukraine yatangije iperereza ku byaha by’intambara nyuma y’uko ivuze ko imibiri y’abasivile 410 yabonetse mu duce twegereye Kyiv. Bamwe babonetse mu myobo rusange abandi bishwe baboshye kandi bisa n’aho barashwe babegereye.
Abategetsi i Kyiv bashinja kandi ingabo z’Uburusiya kwica umukuru w’umuhana, umugabo we, n’umwana wabo w’umuhungu ahitwa Motoyzhyn kuko yafashije ingabo za Ukraine muri ako gace.

Biden yagize ati: “Muribuka ko nanenzwe kuko nise Putin umunyabyaha by’intambara, mwabonye ibyabereye i Bucha – ni umunyabyaha by’intambara… ariko tugomba kwegeranya amakuru yose kugira ngo bigire urubanza rw’ibyaha by’intambara.”
Biden yavuze ko ibyabonetse i Bucha “biteye umujinya” kandi ko ari ngombwa ko Putin “aryozwa” ubwicanyi bwakozwe n’igisirikare cye muri Ukraine.
Ibyo yavuze byakurikiye amafoto y’icyogajuru yatangajwe n’ikigo cy’abanyamerika Maxar, agaragaza imirambo y’abantu ku mihanda ya Bucha mu gihe hari harafashwe n’abarusiya.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga ko ifite amakuru yizewe y’ibyaha byo gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ubwicanyi byakozwe n’ingabo z’Uburusiya.
Naho minisiteri y’ingabo ya Amerika yavuze ko “biboneka neza” ko Uburusiya ari bwo buri inyuma y’ubwicanyi i Bucha, ariko ko iperereza rirenzeho ricyenewe ryo kwemeza amatsinda y’ingabo yabikoze.
Imva bashyinguyemo abantu imbere y’inzu yo guturamo i Bucha

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuwa mbere nijoro kuri televiziyo nawe yashinje Uburusiya ibyaha by’intambara, anavuga ko Putin azagerageza guhisha ibimenyetso.
Yagize ati: “Barimo kugerageza kwangiza ibimenyetso. Ariko, kimwe na mbere, ntabwo bazabigeraho. Ntabwo bazashobora kubeshya isi yose.”
Ubufaransa n’Ubudage kuwa mbere byatangaje ko byirukanye abadipolomate b’Abarusiya nyuma y’ibyabonetse i Bucha.

Mbere gato, Lithuania yari yirukanye ambasaderi w’Uburusiya muri iki gihugu.
Ambasaderi wa Moscow muri ONU yavuze ko Uburusiya buzereka inama ishinzwe umutekano ku isi ya ONU “ibimenyetso simusiga” ko ibivugwa n’ibihugu by’iburengerazuba ku byabaye i Bucha ari ibinyoma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Vasily Nebenzya yashinje Ukraine “n’abayitera inkunga b’iburengerazuba” gucura ibimenyetso no gukora ibitero by’urwitwazo ku bantu bayo ubwayo.
Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading