
Kuri uyu munsi wa 50 w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine igisirikare cyaho kiravuga ko ibisasu by’abarusiya bikomeje kuraswa ku bikorwa bya gisirikare na gisivile mu mijyi yo mu burasirazuba.
Mariupol byifashe bite?
Imirwano ikomeye muri uyu mujyi uri ku cyambu bisa n’aho igikomeje mu gace k’inganda kawo kitwa Azovstal.
Aka gace ni gafatwa bivugwa ko umujyi wose uba ufashwe.
Uburusiya bwatangaje ko abasirikare ba Ukraine barenga 1,000 bashyize intwaro hasi muri Mariupol.
Televiziyo y’Uburusiya yerekanye amashusho ivuga ko ari ay’abasirikare ba Ukraine bari gushyira intwaro hasi muri uyu mujyi.

Ariko Ukraine irabihakana, Serhiy Orlov wungirije umukuru wa Mariupol yabwiye BBC ko ingabo za Ukraine zikiri kurwana.
Mariupol ni umujyi w’igenzi uri ku nyanja wifuzwa n’Uburusiya kugira ngo ube inzira y’ubutaka ihahuza n’agace ka Crimea bafashe mu 2014.
Guturika gukomeye ku bwato rutura bw’Uburusiya
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko habaye guturika mu bwato bwa Moskva mu nyanja y’umukara, “kwangije bikomeye” ubwo bwato.
Mu itangazo, iyi minisiteri ivuga ko: “Amasasu y’ubwato Moskva yaturitse kubera umuriro muri ubu bwato bw’intambara.
“Ubu bwato bwangiritse bikomeye. Abakozi babwo bose babuvanywemo. Impamvu y’uwo muriro iri gukorwaho iperereza”.
Ukraine yo ivuga ko ubu bwato bufite 186m z’uburebure bwarashweho misile zabo za Neptune.
Oleksiy Arestovych, umukozi mu biro bya perezida wa Ukraine yavuze ko abatabazi b’abarusiya batabashaga kugera kuri ubu bwato bwarimo abakozi bagera kuri 510.
Ubu bwato bwariho burwana n’abasirikare ba Ukraine bari ku kirwa kitwa ‘Snake Island’, umutegetsi wo mu gace ka Odesa akavuga ko babunesheke.
Ni ibiki bizwi kuri ubu bwato?

Moskva ni ubwato rutura bw’intambara bwubatswe mu myaka ya 1980 ku gihe cya URSS.
Bwari bwo bwato bunini mu gisirikare cyo mu nyanja cy’Abasoviyeti. Bwari bwabanje kwitwa Slava, ariko nyuma bwitwa Moskva(Moscow).
Intwaro z’ibanze z’ubu bwato ni misile za P-1000 Vulkan zirinda ubwato kuraswa.
Ubu bwato bwari bunini cyane mu mato y’intambara mu nyanja y’umukara mu myaka ya 2000, bwagize uruhare runini mu ntambara yo muri Syria, yatangiye mu 2015.
NewLatter Application For Free