Seen by: 12,911
Bwana Putin yavuze ayo magambo ku wa gatatu ubwo yari arimo kugeza ijambo ku badepite b’Uburusiya mu mujyi wa St Petersburg uri mu majyaruguru.
Yagize ati: “Niba umuntu uvuye hanze agerageje kwinjira muri Ukraine agateza inkeke ku migambi y’Uburusiya, igisubizo cyacu kizihuta nk’umurabyo”.
“Dufite ibikoresho byose [byo gusubiza] umuntu n’umwe adashobora kwirata ko afite. Kandi ntituzaba turimo kubirata, tuzabikoresha nibiba ngombwa”
Bwana Putin yongeyeho ko ibyemezo byose ku bizaba biri muri icyo gisubizo cy’Uburusiya byamaze gufatwa – ntiyagira andi makuru atanga. Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, nuko mu gihe cy’iminsi yakurikiyeho Perezida Putin ategeka igisirikare cy’igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw’intwaro za nikleyeri.
Abasesenguzi bamwe bumvikanisha ko ibikangisho nk’ibyo ari uburyo bwa Putin bwo kugerageza kuburira inshuti za Ukraine kutarushaho kugira uruhare mu ntambara.
Perezida Putin yavuze iryo jambo hashize umunsi umwe ibihugu byo mu burengerazuba bikoreye inama mu Budage, bisezeranya kongera imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine.
Minisitiri w’ingabo z’Amerika Lloyd Austin yasezeranyije kunyeganyeza “ijuru n’isi” mu rwego rwo gutuma Ukraine itsinda intambara.
Mu bihe bya vuba aha bishize, habayeho kwiyongera kw’umubare w’ibyo ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje kongera nk’imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine, birimo nk’Ubudage bwatangaje ko buzayoherereza ibifaru 50 birasa indege, mu cyabaye guhindura gukomeye gahunda yabwo.