HOSPITALITE Home » Rwanda: Umuyisiramu Yakatiwe gufungwa imyaka 5 azize kwica ingurube y'abandi. 

Rwanda: Umuyisiramu Yakatiwe gufungwa imyaka 5 azize kwica ingurube y'abandi. 

Spread the love
Urukiko rwisumbuye mu burasirazuba bw’u Rwanda mu kwezi gushize rwakatiye Sadate Musengimana igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe kwica ingurube ku bw’inabi, umwunganizi we avuga ko umukiriya we yayishe by’impanuka.
Musengimana w’imyaka 27 usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Cyinzovu wo mu karere ka Kayonza, ashinjwa na nyiri ingurube kuyikubita umuhini ubwo yari inyuze hafi y’umusigiti.
Urukiko rwumvise abatangabuhamya batatu, bavuga ko babonye Sadate Musengimana ‘ahondagura’ iyo ngurube hafi y’umusigiti akayica, nk’uko inyandiko y’urukiko ibivuga.
Me Yusuf Nsengiyumva wunganira Musengimana yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko umukiriya we yemera ko yishe iyo ngurube ariko “yayishe by’impanuka”.

Ibi byabaye mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka, ubwo abana babonye iyo ngurube ije ku musigiti bakavuza induru, nk’uko Me Nsengiyumva abivuga.

Ati: “Yasohotse agiye kuyirukana, ayikubise inkoni irapfa, ntabwo tuzi niba yari irwaye, twebwe tuvuga ko nta nabi irimo.”

Urukiko rwahamije Musengimana kwica iryo tungo kubw’inabi, rushingiye ku batangabuhamya bavuze ko yayishe akoresheje umuhini.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musengimana gufungwa imyaka irindwi no kwishyura ihazabu ya miliyoni imwe y’amafranga y’u Rwanda.

Umwunganizi wa Musengimana Sadate ati: “Iyo umucamanza wa mbere aciye urubanza umwe mu baruburanye ntiyishime arajurira, natwe rero twarajuriye dutegereje itariki y’urubanza mu bujurire.”

Musengimana arafunze kuva mu kwezi kwa kabiri.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading