DR Congo: Imirwano ya M23 na FARDC mu marembo ya Goma yatumye benshi bahunga

Spread the love

Ibikurikira

Sultani Makenga mu 2012 imbere y’abarwanyi bamaze gufata umujyi wa Bunagana

Imirwano yabaye kuwa kabiri mu bice byegereye Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo mu ntera igera kuri 20Km uvuye i Goma yatumye abaturage benshi bava mu byabo inatera ubwoba abatuye uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Mu gihe imirwano yari imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Shangi, Bikenke, Runyoni…ahari ibirindiro by’umutwe wa M23, imirwano y’uyu munsi kuwa kabiri itariki 24 Gicurasi (05) 2022, yumvikanye muri teritwari ya Nyiragongo hafi cyane ya Goma.
Abajijwe niba M23 igambiriye gutera no gufata Goma, umuvugizi wawo yavuze ko icyo kibazo nta gisubizo agitangaho.

Abaturage benshi bo mu duce twa Kanyanja, Ruginga, Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo bavuye mu byabo kubera iyo mirwano ikomeye yatangiye mu rukerera kuwa kabiri.
Aka kose ni akarere kegereye imisozi y’birunga n’umupaka wa DR Congo n’u Rwanda.

Johnson Umunyamakuru wigenga uri i Rutshuru yabwiye URTV ko hari abaturage benshi bahunze bakagera ahitwa Kibati mu majyaruguru ya Goma abandi bakinjira muri uyu mujyi, mu gihe imirwano yari irimbanyije mbere yo guhosha kuri uyu mugoroba.

Ku ruhande rw’u Rwanda, nyuma y’uko kuwa mbere hari ibisasu byavuye mu mirwano muri Congo bikagwa mu karere ka Musanze, uyu munsi mu karere ka Rubavu mu gice cyegereye umupaka wa DR Congo abaturage babashakaga kumva urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, nk’uko bamwe babivuga.
Umuvugizi w’ingabo muri Kivu ya ruguru Lieutenant-colonel Njike Kaike, avuga ko “umwanzi yasubijwe inyuma” n’ingabo za leta akerekeza hafi y’umupaka w’u Rwanda, nk’uko radio okapi ibivuga.
Lt Col Kaike avuga ko ingabo za leta zikigenzura umuhanda wa Goma – Kibumba – Rutshuru n’inkengero zawo.

Ibikurikira

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×