HOSPITALITE Home » Umugani: UMUGORE W’UMUTINDI NYAKUJYA

Umugani: UMUGORE W’UMUTINDI NYAKUJYA

Spread the love
Habayeho umugore,akaba umutindi nyakujya,akibera mu ngunguru bari barajugunye.Umunsi umwe,haza umuntu w’umusabirizi ariko akamenya gukora ibintu bisa n’ibitangaza.
Icyo gihe imvura yaragwaga cyane. Wa mugore amurabutswe,aribwira ati” yewe nta mutindi umwe! Ko niganyiraga,uriya wambaye kuriya ntandusha ubutindi?Naba nanjye nifitiye ubucabari bwanjye n’ingunguru yanjye.”Ndetse icyo gihe imvura yaragwaga,umugabo anyagirwa;umugore aramuhamagara,aramubwira ati”ngwino wugame”Wa mugabo yinjira muri ya ngunguru,arugama.Nuko yitegereza uwo mugore wari warishwe n’agahinda,ntagire shinge na rugero,maze aramubaza ati”wumva wifuza iki?” Umugore aramusubiza ati”nifuza inzu n’iyo yaba ntoya,ifite akarima iruhande,maze nkava muri iyi ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye!”Umugabo aramubwira ati” humura mugore mwiza,kubera ko wanyugamishije,ejo uzabona iyo nzu.”
Umugore abanza gushidikanya yibwira ati”nk’uyu mutindi aranshinyagurira iki?mbese yabanje akikiza ubwe!” Nuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira,burinda bwira akibitekereza.Bukeye umugore ngo akanguke,asanga atakiri muri ya ngunguru ahubwo ari mu nzu nziza,yubatse mu karima katagira uko gasa! Umugore arishima sinakubwira.Amezi atandatu ashize,wa mugabo aza kongera kunyura aho,maze abaza wa mugore ati”ubu se kandi ntumerewe neza?” Umugore ati”koko merewe neza, ariko uwampa n’agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n’icyo mfumbiza aka karima kanjye;akampa n’ingurube yo korora.”
Umugabo ati” ihorere ejo uzabibona byombi.” Noneho umugore ntiyongera gushidikanya.Bugicya,umugore ngo ajye kubona,abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n’iyayo n’icyana cy’ingurube gishaka ibyo kirya! Si bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera imana rwose!Hashize igihe kirekire,nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati”ubu se kandi hari ubukire bundi wifuza burenze ubu ngubu?” Umugore aramusubiza ati”hora yewe winshinyagurira! Aho uzi kuba umutindi nk’uko nari meze kandi ngeze no mu zabukuru.Noneho iyo unkiriza rimwe,ukanshajisha neza! Wowe se ko nitekera,nkaba muri iyi nzu njyenyine,singire uwo ntuma ku isoko,akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo! Ubwo se urumva nkize iki?” Umugabo aramusubiza ati” ubukire ahubwo ugiye kubura aho ubukwiza!”

Mu gitondo umugore agikanguka,yumva mu nzu urusaku rw’ibintu biterurwa hirya no hino,ariko ntamenye ababiterura. Yumva aryamye ku buriri bwiza.Arebye asanga ni igitanda cy’akataraboneka,yahindukira kikamutembereza! Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n’ameza abengerana.Hirya gato hari indorerwamo nini cyane yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba,amusuhuzanya icyubahiro aramubwira ati”mbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye.”Umugore arabyuka ariyuhagira,uwo mukobwa aramusokoza,aramwambika. Yirebeye mu ndorerwamo asanga atakiri wawundi yarakize cyane.Aratangira arabigendera,reka iminsi mikuru sinakubwira.Si bwo abaye ikirangirire!Umunsi umwe wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura,yigendagendera n’abaja be.

Umugore akihagera,wa mugabo aramusuhuza,maze aramubwira ati” ngira ngo ubu nta kintu ubuze!” Ubwo ariko abimubwira asa n’umwenyuye,mbese nk’ubwira uwo baziranye.Umugore ntiyamureba n’irihumye,arihitira! Umugabo arangurura ijwi ati” mbese noneho ntucyumva?” Umugore asubiza amaso inyuma n’agasuzuguro kenshi,abwira uwo mugabo ati” aho ubwo uzi ko uwo ubwira ari umuntu w’icyubahiro?Wagize ngo ndi rubanda rusanzwe!

Ari ibyo niwongera kurevura uribonera.” Umugabo aramwihorera!Bukeye ngo umugore akanguke,asanga ya nzu na bwa bukire bwose byayoyotse,aryamye muri cya gisate cy’ingunguru yahozemo! Yicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.Abanyarwanda baca umugani ngo:”Gukira byibagiza gukinga.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading