2. Ingabe z’Abahima

Bageze mu by’ino, aho baragiye inka zabo bakabagiramo abagaragu.
Yamara kugwiza abagaragu be bakamubera amaboko yo kumuyoborera ba Bahinza akabaha inka, akaryoherwa, bagatabara shebuja nabo bagatera undi muhinza bityo bityo igihugu kiriyongera mu bugari.
Uko inka ibatsindira ibihugu, ikabaha n’amaboko.
Nyamara kandi Umuhinza yamaraga gutsindwa, bakamurekera aho, akaguma kugira imihango ye ya Gihinza ari nako ayoboka uwamutsinze.
Abahinza ba kera bagumyeho bagumana n’ingoma zabo, abatari bazifite, bagumana imihango yabo y’Ubuhinza.
Imiryango y’Abahima yari ifite ibihugu mu Rwanda rw’ibyo bihe bya kera ni iyi:
Abenengwe
Abasinga
Abazigaba
Ababanda
Abongera
Abahinda
n’Abagara.
2.1. Abenengwe
Igihugu cy’Abenengwe cyari Perefegitura ya Butare na Gikongoro (ubu ni mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Gisagara): icyo gihugu cyari kibumbye:
Busanza
Bufundu
Nyaruguru
Nyakare
Bushumba
Buyenzi
Igihugu cy’Abenengwe cyitwaga u Bungwe, na n’ubu akarere ko mu Bisi bya Huye kitwa u Bungwe. Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyamibande.
Aho batsindiwe yafashwe mpiri ijya i Bwami ariko yari yarariboye bayitera imikwege, bituma bayita “Rwuma”
Mu bami b’Abenengwe, uwaroi uri ku ngoma ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba wari wubatse Nyakizu mu Bushumba (ubu ni mu karere Ka Gisagara), undi ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru n’umuhungu we Rubuga watsinzwe igihugu cye kikigarurirwa n’u Rwanda.
NewLatter Application For Free