Igihugu cy’Abenengwe cyari Perefegitura ya Butare na Gikongoro (ubu ni mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Gisagara): icyo gihugu cyari kibumbye: Busanza Bufundu Nyaruguru Nyakare Bushumba Buyenzi
Igihugu cy’Abenengwe cyitwaga u Bungwe, na n’ubu akarere ko mu Bisi bya Huye kitwa u Bungwe. Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyamibande.
Aho batsindiwe yafashwe mpiri ijya i Bwami ariko yari yarariboye bayitera imikwege, bituma bayita “Rwuma”
Mu bami b’Abenengwe, uwaroi uri ku ngoma ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba wari wubatse Nyakizu mu Bushumba (ubu ni mu karere Ka Gisagara), undi ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru n’umuhungu we Rubuga watsinzwe igihugu cye kikigarurirwa n’u Rwanda.