1.1. Abasinga
1.2. Ababanda
Ababanda baturutse mu bya Bwanacyambwe, batunguka mu Nduga harateye amapfa.
Bakihagera imvura iragwa, rubanda barashika babazanira amasororo. Umutware wabo arayanga ati: “Keretse munzaniye Kimezamiryango cya Rurenge (ni we Musinga wayoboraga Nduga icyo gihe) ni we wabiciye imvura”.
Abanyenduga barabyemera batera Kimezamiryango apfana n’abe bose.
Wa mutware w’Ababanda yiha icyo gihugu, arimbura Abasinga bakomeye kugira ngo batazamwiganzura.
Abamuzunguye bakomeye ni Sabugabo n’umuhungu we Nkuba n’umwuzukuru we Mashira. Ababanda ingoma y’ingabe yabo yitwaga Nyabahinda.
Usibye ko ingoma yabo itamaze kabiri yigaruriwe na Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ahasaga mu w’ 1411.
1.3. Abongera
Abongera batewaraga ibihugu byo mu Bwanacyambwe n’U Buliza. Uturere batwaraga ni ahari u Bumbogo, u Bwanacyambwe, u Buliza n’u Busigi.
Ingoma ngabe yitwaga Kamuhagama.
1.4. Abazigaba
Abazigaba bari mu mahugu ya Ruguru ya Muhaziberekeza mu Mutara. Batwaraga mu Rweya igihe Abanyiginya badutse mu by’ino. Ingoma yabo yitwaga Sera.
1.5. Abahinda
Iryo zina rikomoka ku mwami wabo wa mbere witwaga Ruhinda, waremye igihugu kimwe cyakomatanyaga Ndorwa, u Bunyambo, Gisaka, Karagwe n’u Bujinja.
Ubwoko bwe yari umugesera, nk’Abahinda bo muri ibyo bihugu.
Ibihugu by’Abahinda biri mu Rwanda ni Mirenge, Gihunya, Migongo byo mu Gisaka, ingabe yabo ikitwa Rukurura.
1.6. Abagara
Abagara ni abo kwa Nzira ya Muramira. Babita Abagara kuko batwaraga u Bugara ingoma yabo ikitwa Rugara.
Igihugu cy’u Bugara cyari mu mahugu akikije imigezi y’i Burera n’iya Ruhondo ho mu Ruhengeri.
Babumbaga ibihugu biri hagati ya Mukungwa na Base, bigaterura na Gahunga k’i Burera, bikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero no mu Bufumbira.
Impugu dusigaranye z’icyo gihugu ni Bukonya, Kibali, Buberuka, Bugarura, Bukama-Ndorwa n’igice cy’u Burera. Ibindi byaguye mu by’Abongereza bategekaga amahugu yo hakurya mu Bugande.
NewLatter Application For Free