Kongo Yirukanye Umuvugizi w'Ingabo za ONU

Spread the love
Bamwe mu bigaragambirije i Goma

Repuburika ya demokarasi ya Kongo yirukanye umuvugizi w’ingabo z’amahoro za ONU nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu gihugu. Kongo yasabye umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, kuva mu gihugu, imwamaganiraho guteza umutekano muke, waje kuvamo imyigaragambyo yaguyemo abantu mu cyumweru gishize.

Abantu 36 barapfuye. Barimo abasirikare b’amahoro ba ONU 4. Bishwe mu cyumweru gishize mu gihe abantu amagana bigaragambije bakangiza ibintu kandi bagatwika inyubakwa za ONU mu mijyi myinshi yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Abasivili bashinja intumwa za ONU, zimaze imyaka irenga 10 zikorera mu gihugu, kuba zarananiwe kurinda abasivili urugomo rw’imitwe imaze igihe yarogogoje akarere.
Umuvuzigi wa guverinema yavuze ko Mathias Gillmann, yatangaje ibintu bidakwiye, byagize uruhare mu kuzana umwuka mubi hagati y’abaturage na MONUSCO.

Gillmann n’umuvugizi wungirije wa MONUSCO, ntacyo bahise bavuga, ubwo bari babisabwe n’ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters dukesha iyi nkuru.
Guverinema ya Kongo yanavuze muri iki cyumweru ko ishobora kuzongera gusuzuma umugambi wo gukura ingabo z’amahoro za ONU mu gihugu, biturutse ku myigaragambyo. Ni icyemezo MONUSCO yavuze ko ishyigikiye.

Intumwa za ONU zizava muri Kongo mbere y’impera za 2024, nk’uko umugambi wo kuzikurayo wateganyijwe mu mwaka ushize, ariko guverinema igamije kwihutisha icyo gikorwa. Byavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula.

NewLatter Application For Free

2 thoughts on “Kongo Yirukanye Umuvugizi w'Ingabo za ONU

  1. Kongo weeee!, harya kongo ni muri afrika! warakubititse na kongo nka afrika………

    1. kongo ni nk’agati k’amapera keze gateye ku nzira iva ku ishuri. Uziko ntawutayigaraguza agati

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×