Perezida wa Uganda Yoweri Museveni kuri uyu wa kane arahura n’ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye (ONU/UN).
Linda Thomas-Greenfield araba asuye Kampala nyuma y’iminsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na we asuye uyu mujyi.
Abajijwe ku ho Uganda ihagaze, yabigereranyije n’amakuba ashingiye ku bisasu bya misile muri Cuba yabayeho mu 1962 hagati y’Amerika n’ubwari Ubumwe bw’Abasoviyeti (urebye ni Uburusiya bwo muri iki gihe).
Yagereranyije kuba ingabo z’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Amerika n’Uburayi (OTAN/NATO) ziri mu Burayi bw’uburasirazuba, n’igihe Ubumwe bw’Abasoviyeti bwageragezaga kubika muri Cuba ibisasu bya misile za nikleyeri, ku ntera ya kilometero zibarirwa mu ijana uvuye ku nkengero ya leta ya Florida.
Museveni yavuze ko Uganda icyo gihe yashyigikiye Amerika ubwo yashotorwaga, kandi ko no muri iki gihe ikwiye gukurikiza amahame nk’ayo yagendeyeho.
Ibyo bivuze ko Museveni asobanukiwe n’ibikorwa by’Uburusiya muri Ukraine?
Ati: “Yego rwose, turabisobanukiwe”.
Ati: “Ibyo wita amateka, jyewe mbyita ibirimo kuba muri iki gihe”.