Igisirikare cya Taiwan cyanarashe ibishashi byo kwirukana indege zitamenyekanye, bishoboka ko ari indege ntoya zitarimo umupilote (drone), zari zirimo zigurukira hejuru y’ibirwa bya Kinmen, biri hafi y’ubutaka bw’ibanze bwa Taiwan. Leta ivuga ko minisiteri nyinshi za Taiwan zibasiwe n’ibitero byo mu ikoranabuhanga mu minsi ya vuba ishize.
Taiwan yasabye amato (ubwato) yayo gushakisha izindi nzira mu kwirinda iyo myiyereko, kandi Taiwan iri mu biganiro n’Ubuyapani na Philippines bituranye, mu rwego rwo gushakisha indi mihanda y’indege. Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano, yavuze ko iyo myiyereko ya gisirikare itarimo gushyira mu gaciro, aburira ko ishobora kurenga igaruriro.
Mu kiganiro ku wa gatatu na National Public Radio, yavuze ko Amerika yari yizeye ko Ubushinwa buzirinda ko “ibintu bifata indi ntera ishobora gutuma habaho ikosa cyangwa kubara nabi” mu kirere cyangwa mu nyanja.