Headlines

Ubwato butwaye ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Djibouti

Spread the love
Urugendo rw’ubwato Brave Commander butwaye ibinyampeke rwateguwe na ONU

Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n’ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n’Uburusiya yatangira, byageze ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Djibouti kiri ku nyanja itukura (Red Sea/Mer Rouge).

Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z’ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti. Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere hano buvuye ku nyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire).
Ni gacye cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti.

Ariko ubu turi hano kubera ukuntu uku kuhagera kw’izi ngano ari ikintu cy’agaciro gakomeye. Iki gihugu cya Djibouti, kiri ku buso bwa km² 23,200, gituwe n’abaturage 900,000. Ariko gifite kimwe mu byambu bikoreshwa cyane ku mugabane w’Afurika.

Ubu, abakozi batangiye kwinjira muri ubu bwato ngo babupakurure. Inzego ebyiri nini zashyizweho kugira ngo zibafashe muri iki gikorwa.
Urugendo rwabwo rwateguwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kugira ngo ingano zigezwe mu bihugu birimo abantu bari mu byago byo kwicwa n’inzara.

Bizatwara hafi icyumweru kugira ngo izi ngano zishyirwe mu mifuka zigezwe muri Ethiopia zinyujijwe mu nzira yo ku butaka, nkuko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP).

Ethiopia irimo kwibasirwa n’amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane abayeho mu myaka 40 ishize, hamwe n’intambara.

Izi ngano zizanwe n’ubu bwato ni igitonyanga mu nyanja ugereranyije n’izicyenewe mu bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba – aho byinshi birimo amapfa.
RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading