Artemis: Habura amasaha, NASA yasubitse kohereza ku Kwezi icyogajuru kinini cyane
Ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure cya leta ya Amerika, NASA, cyabaye gihagaritse igikorwa cyo kohereza icyogajuru kinini ku kwezi kizwi nka Space Launch System (SLS). Abashinzwe ubugenzuzi bananiwe kubona moteri (engine) ijya kuri iki kinyabiziga cy’uburebure bwa metero 100 cyahise gisubizwa ku bushyuhe busanzwe gikoreraho mu gihe cyari cyafashe umuriro habura amasaha ngo kigurutswe.
Na mbere, abahanga bari bafite impungenge ku kintu kimeze nk’umusate hejuru kuri iki cyogajuru ariko nyuma banzura ko ari ikibazo gito cyane.
SLS ni cyo cyogajuru kinini cyane NASA yigeze ikora. Kizifashishwa mu kohereza abantu ku kwezi. Urwo rugendo, rwari muri gahunda ya NASA yiswe Artemis, rwari igerageza ry’ibanze ritarimo umuntu imbere.
Gusa izindi ngendo zigoye kurushaho zirateganyijwe ahazaza zizatuma abantu bagera ku kwezi bakaba bahamara ibyumweru.
Guhagarika iki gikorwa bishobora kuba byaciye intege amagana y’abantu bari bakoraniye hafi y’aho icyo cyogajuru kiruta ibindi mu myaka 50 ishize cyari kigiye guhagurukira ngo bihere ijisho.
Icyogajuru cy’uburebure bwa metero100 NASA yari igiye kohereza ikabisubika
Ariko umutegetsi muri NASA, Bill Nelson, nawe wahoze akora ingendo mu isanzure, yavuze ko uko kwigengesera kwari umwanzuro nyawo.
Yagize ati: “Ntabwo duhagurutsa ikintu byose bitameze neza. Kandi ndibaza ko ibi byerekana ko iyi ari imashini igoye, system ikomeye. Kandi biriya byose bigomba gukora. Ntabwo wacana umuriro kititeguye neza kugenda.”
NASA ishobora kongera kugerageza kuwa gatanu, niba ikibazo cya moteri kizaba cyakemutse icyo gihe.
Gusa niba abagenzuzi bibaye ngombwa ko basubiza iki cyogajuru aho cyateranyirijwe guhindura moteri, bishobora gukerererwaho ibyumweru byinshi.
Ibi byaciye intege abantu babarirwa mu bihumbi bari baje kwihera ijisho uko iki cyogajuru gihaguruka
Mike Sarafin, ukuriye porogaramu ya Artemis, yavuze ko nubwo amatsinda akeneye igihe cyo gusubiramo amakuru yose, ariko atekereza ko kugisubiza aho cyateranyirijwe bishobora kutaba.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Niba dushobora gukemura iki kibazo mu masaha 48 cyangwa 72 ari imbere, kuwa gatanu nta kabuza kizaguruka.”
NASA igomba kwita ku kirere mu gihe ireba ikindi gihe cyo kuzamura iki kimashini.
Aho gihagurukirizwa muri Florida ubu ikirere cyaho kirahindagurika cyane. Imiyaga ikomeye cyane iba ica hejuru y’aho kiri. Kucyohereza ni ugupimiranya mu gitondo igihe haba hatuje muri rusange.
Ubwo SLS izahaguruka, kizageza umutwe wacyo (capsule) uri kugeragezwa wiswe Orion kure cyane y’isi.
Icyo kigendajuru Orion kizazenguruka iruhande rw’Ukwezi mbere yo guhindukira nyuma y’ibyumweru bitandatu kikagaruka ku isi kikitura mu nyanja ya Pasifika.
Orion izaba nta muntu uyirimo, ariko – niba byose bigenze uko byateguwe – abantu bazayijyamo mu bundi butumwa buzatangira mu 2024.
SLS ifite moteri enye munsi yayo ariko imwe muri zo ntabwo irakora neza
Ubutumwa bwinshi burimo gutegurwa nyuma y’icyo gihe – kugeza ubu buragera kuri Artemis IX.
Byitezwe ko bizagera kuri urwo rwego ku Kwezi hari aho gutura n’ibinyabiziga byabugenewe abahanga mu isanzure bajya bagendamo bariyo.
Intego nyamukuru ya porogaramu ya Artemis iboneka nko gutegura uko abantu bajyanwa ku mubumbe wa Mars, ariko ibyo ntibishoboka mbere ya 2040.
Uragaba:URTV ntibazwa ibiva ku zindi mbuga.
Sarafin ati: “Murabizi, uyu ni umushinga ukomeye. Turimo kugerageza ikintu kitakozwe mu myaka 50, kandi turagikoresha ikoranabuhanga rigezweho.”
Yongeraho ati: “Kubona umwotsi n’umuriro [icyogajuru gihagurukijwe] ni ikintu kiryohera buri wese. Ntabwo tuzareka hari ikindi kitubuza kugerageza kugera ku rundi rwego.”