UbuvanganzoAbagabo bararya imbwa zikaryora! admin2 years ago2 years ago06 mins Spread the love Seen by: 9,020 1. ABAGABO BARALYA IMBWA ZIKALYORA ! Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhamya bakakigerekera uwo bali kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa; ni bwo bagira, bati «Abagabo baralya imbwa zikalyo ra !» Wakomotse kuli Sabuhoro bwa Rwishyura w’i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba); ahasaga umwaka w’i 1860. Ubwo hali ku ngoma ya Rwabugili , Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n’uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w’umugaragu wa Rwigenza. Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ali we umusigalira mu buhake, kuko yali azwi kurusha Sabuhoro ; yali azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo ; bituma nyirabuja amutonesha byima zeyo, bigeza ubwo bajya balyamana kuko yamwigizeho « nduhura>>> (= Umugaragu umara nyirabuja akaligiligi balyamanye) Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bitihishira, bituma bagenzi be bamugilira ishyali. Bagumya ku bihurahura . Aho bigeze barerura bamurega kuli shebuja ; bati « Buliya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe nta handi buturuka ni uko balyamana » . Ubwo Rwigenza ntiyabyitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane, agakunda na Nzigiye ku bwa bya biganiro yagiraga .Bagumiliza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera . Abwira abo barezi, ati «< lkizabinyemeza ni uko mu za mugenzura mukamufata ; naho gukeka gusa ntibyahana umuntu ». Abarezi bati «< lbyo byo si agatinze, ni ejo tukamugushyikiliza ? ! » Batangira ubwo baramugenza. Aliko hagati aho Nzigiye akaba yaratas hye iwe asigalirwaho na murumuna we Sabuhoro. Bidateye kabili , muka Rwigenza atuma Sabuhoro kuli mukuru we; ati « Ugende umbwilire Nzigiye azaze anyitabe vuba kandi muzagarukane. Sabuhoro aragenda arabimu bwira. Koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro barashyeshyenga by’abakumburanye ; bigeza aho akalyana mu mpuzu no mw’ihururu karabuguga barabugwabugwa .Muka Rwigenza ahamagara Sa buhoro aramwongorera, ati « Heza abali aho bose hasigare Nzigiye nawe gu sa». Sabuhoro arabaheza; bamaze kugenda nyirabuja aramu bwira, ati << Hagarara mu rugo uheze hekugira uwinjira mu nzu mu » . Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y’inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imilindi ahubuka ku bulili arasi mbuka abacamo aranduruka .Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho, bati « Twafashe Nzigiye kuli ya magambo twavuganye aduca mo araducika, none tukuzaniye murumuna we, kukoali we wali ku muhezo ? ! » Rwigenza abyumvise ararakara ; ategeka ko baboha Sabuhoro kuko na we atali karembe . Bamubohera mu nzu muka Rwigenza alimo .Bakomeje kumushungera bumva amagambo y’amatakirangoyi yavugaga, bituma nyirabuja agira ibitwenge n’ubwo yali yamanjiliwe afite ikimwaro, aratulika araseka. Sabuhoro yumvise ko uwo mugore na we amusetse aliyumvira; ati << Naruha sabutindi Sabuhoro naruha ! ! ubonye ngo uwasambanye acike, none uwo basambanyaga na we yubahuke anseke ! ati « Abagabo baralya imbwa zikalyora ! » iyo bashatse baravuga ngo « … imbwa zikishyura ! >> Abali aho bose baratulika baraseka inkwekwe isaguka inzu ; bituma na Rwigenza ashira uburakali na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro. Baramubohora. Amaze kuva ku ngoyi, akulikira mukuru we bagenda uruhenu, bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahi ndiro.Nzigiye ahagabana inka z’amagumba ngo azaziguze; aliko aho kuzi guza aziragilira iwe i Mukarange, zirondoka zibyara inyana z’imishishe isa na bike. Bukeye Rwabugili yugamayo, abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n’inka zitwa Urugaga . Nzigiye aratunga aratunganirwa , ya magambo Sabu horo yavugiye ku ngoyi asetswe na nyirabuja , na yo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze amenyekana n’ibwami , bituma Rwabu gili amugabira inka zitwaga Akarema. Nuko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro arama mara ahindu ka umugani, bacira ku muntu woroheje babonye yitiliwe icyaha cy’uko meye; bakagaragaza ako karengane, bagira, bati «Abagabo baralya imbwa zikalyora ! » – Kulyora Kwishyura by’amaherere Post navigation Previous: Un nouveau nuage de sable du Sahara arrive sur la FranceNext: Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa