Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa
Muri ibi bikorwa yasuye, harimo Stade Intwari iri gusanwa, aho yanaboneyeho gushima intambwe ishimishije ibikorwa bigezeho, ndetse n’imihanda iri kubakwa, yasanze abaturage bahawe akazi bari mu mirimo, abasaba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakiteza imbere.
Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako ngari izajya yakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru.
Umwe mu bayoboye abandi mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako, yabwiye Perezida Ndayishimiye ko bamaze umwaka bakora, ahita akubitwa n’inkuba, ati “Umwaka, umwaka, umwaka!?”
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yahise abaza uyu mukozi niba yari yabona inyubako iri kubakwa ku biro by’umukuru w’Igihugu, aho igeze kandi byaratangiriye rimwe.
Abwira uyu mukozi, Ndayishimiye yagize ati “Ubu nyine reka nguhe misiyo, ujyende kuri perezidansi Gitega, urebe ibintu Bihari, ubabaze uti ‘mwatangiye gukora ryari?’, uhite ureba aho bageze.”
Ndayishimiye yahise abwira uyu mukozi ko yakwizanira abafundi bakubaka iyi nyubako kuko abona abari kuyubaka batabishoboye, kandi ko abo yazana batarenza amezi atandatu batarayuzuza.
Muri ako kanya yahise ahamagara kuri telefone uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi nyubako, atangira amubwira ati “Ni ukuri urampemukiye, aha ni ho mukiri?”