Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye ibicuruzwa ibivanye i Kigali igana i Musanze yakoze impanuka igeze mu murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke irenga umuhanda umushoferi wayo arakomereka.
Ni mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo Fuso RAD 514K yari igeze mu Mudugudu wa Kabuhoma, Akagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Musanze.
Iyi modoka yari ipakiye ibicuruzwa ivanye i Kigali ibijyanye mu Karere ka Musanze, yaje guta umuhanda ibirinduka igeze ahitwa kwa Karema, umushoferi wari uyitwaye witwa Manizabayo Jean Bosco akomereka ku mutwe, abandi babiri bo bavamo nta kibazo bagize na gito.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yabwiye UMUSEKE ko ntawatakarije ubuzima muri iyi mpanuka uretse uwakomeretse.
Yavuze ko impanuka yaturutse ku kuba umushoferi yananiwe gukata ikorosi.
Yagize ati “Uwari uyitwaye yananiwe gukata ikorosi agonga inkombe z’umuhanda. Byatumye agwa munsi y’umuhanda. Impanuka nta we yahitanye uretse gukomereka.”
Impanuka zikomeje kwiyongera muri iyi minsi. SP Alex Ndayisenga yavuze ziri guterwa n’uburangare bw’abashoferi no kwirara, abasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati “Izi mpanuka ziraterwa n’uburangare, kwirara ndetse no kutagabanya umuvuduko.”
Abashoferi baributswa ko ikosa ryo kutubahiriza amategeko y’umuhanda rishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.
SP Alex Ndayisenga ati “Kwirinda impanuka bikwiye kuba umuco kugira ngo bagereyo amahoro.”
Abashoferi basabwe kwitondera imisozi ya Gakenke, dore ko hari hashize icyumweru kimwe indi modoka ya Daihatsu ikoreye impanuka ahitwa Buranga, igahitana abantu babiri nyuma y’uko uwari uyitwaye yananiwe gukata ikoni, modoka ikagusha urubavu.
Icyo gihe umushoferi na kigingi w’imodoka bahasize ubuzima.
NewLatter Application For Free