Umukecuru ugeze mu myaka 90 yasoje amashuri ya Kaminuza yatangiye kwiga mu myaka 71 ishize, nyuma y’uko yari yayihagaritse kubera umusore wamutwaye umutima
bahuriye mu rusengero.
Uyu mubyeyi witwa Joyce Viola Kane yatangiye umwaka wa Mbere muri Kaminuza ya Northern Illinois mu mwaka w’1951, afite gahunda gusoza amashuri mu ishami ry’Icunga mutungo. Ibi byaje guhinduka ubwo yaje guhura n’umugabo mwiza “udasanzwe” wamutwaye umutima ubwo bahuriraga mu rusengero nk’uko yabitangarije CNN dukesha iyi nkuru.
Mu magambo ye yagize ati: “Nize imyaka 3 n’igice, maze nza gufata umwanzuro wo kuba
mvuyemo nyuma yo guhura nawe.”
Uyu mugabo “udasanzwe” witwa Don Freeman Sir, yamukuye mu ishuri bakora ubukwe mu 1955
babyarana abana 3 mbere y’uko Don Freeman Sir, atabaruka.
Nyuma y’imyaka itanu yaje kongera gushaka undi umugabo, Roy DeFauw nawe nyuma waje
kwitaba Imana bamaze kubyarana abana 6 barimo impanga ebyiri, ni ukuvuga abana 4 b’impanga.
Umuryango we wakomeje kwaguka kuko kugeza ubu afite abuzukuru 17 n’abuzukuruza 24.
Muri 2019 nibwo uyu mubyeyi yongeye kugaragaza ko ababajwe no kuba atararangije amashuri ye
maze abana be bamushishikariza gusubira muri Kaminuza. Nibwo yahise yongera yiyandikisha
muri Northern Illinois.
Umwe mu buzukuru be witwa Jenna Dooley akaba n’umwe mubize muri iri shuri, yabwiye CNN
ko habayeho kwibaza “kuki (atabikora)? [why not?]” kuruta kwibaza ngo Kuki (yabikora)? [why?]
ubwo uyu mubyeyi yafataga icyemezo cyo gusubira mu ishuri.
Uyu mwana yavuze ko nyirakuru DeFauw yakundaga kwigisha mu materaniro. Ati: “Yakundaga
kwigisha cyane ndetse no kwiga.”
Ati: “Ubwo twahamagaraga ku ishuri aho yigaga, batunguwe n’uko turi kubabwira umunyeshuri
wahize mu myaka ya za 50.”
Yakomeje avuga ko aho kujya kwigira ku ishuri bamushakiye imashini [computer]
bayimuterekera mu rugo aba ariho yigira.
DeFauw yagize ati: “Niyo mashini (computer) ya mbere natunze, abana banjye babanje kunyigisha
uko bayikiresha.”
Uyu mwuzukuru we Dooley, yakomeje avuga ko bafashije uyu mukecuru wari ugeze muzabukuru
uko azajya abona ubutumwa bwo ku ishuri maze na Covid-19 ntiyamukoma mu nkokora kuko yari
yaramaze kumenya uko azajya akoresha ‘Internet’.
Umuyobozi w’amasomo muri iyo Kaminuza ‘Judy Santacaterine’ yafashije cyane uyu mubyeyi
kubona impamyabumenyi ye dore ko yamufashaga mu masomo ye.
Uyu mubyeyi w’imyaka 90, biteganyijwe ko azatambuka imbere y’imbaga y’abantu nawe agiye
guhabwa ibyo yakoreye (Impamya bumenyi).
Avuga ku by’umunezero afite, uyu mubyeyi yagize ati: “Biba byiza ndetse bikanezeza iyo umuntu
arangije ikintu yatangiye”. Yakomeje agira inama abantu bafite ikibazo nk’icye .Ati: “Nti
mugacike intege, ndabizi ko bikomeye ariko buri kimwe muri ubu buzima kigira ingorane nyinshi
cyane”.
Yanavuze ko hari ubwo yabaga yacitse intege ashaka kubireka ariko umuryango we ukamuba hafi
bityo intege zikagaruka.