Ni inkuru isa n’idasanzwe kumva ko umugore yabyaye afite imyaka 5 y’amvuko n’amezi 7. Ibyo byabaye kuri Lina Marcela Medina de Jurado uri gufatwa nk’umugore muto wigeze ubaho ku isi.
Uyu mugore wa mbere ku isi witwa Lina Marcela Medina de Jurado, niwe mugore wa mbare wabyaye umwana ari muto cyane; kuko yabyaye afite imyaka 5 y’amavuko n’amezi 7 gusa nkuko ikinyamakuru Orginal newsbreak dukesha iyi nkuru kibitangaza. Uyu mugore yabyaye umwana wapimaga ‘6 lbs bingana na kg 2,7’.Nyuma yo kubyara uyu mwana abaturanyi be barumiwe, batangazwa no kubona umugore wabyaye umwana ku kigero cy’imyaka yari afite na cyane bihabanye cyane n’ibyo bari bsanzwe bazi bo ubwabo.
Nibwo bwambere bari bumvise inkuru y’umubyeyi wabyaye umwana afite imyaka ikaba imyaka mike kuburyo budasanzwe. Lina Medina, yabyaye umwana bamubaze ku myaka ingana uko yari afite.Mu itangiriro umuryango we watangajwe n’ibirindo, batekereza ko ashobora kuba afite ikibyimba munda niko kumwihutisha kwa muganga.Bageze kwa muganga, uwamubonye bwambere (Umuganga), akamufata ibizamini, yatunguwe cyane no kubona atwite ku myaka ye , ahita abwira ababyeyi be ko Lina adafite ikibyimba munda ahubwo ko atwite inda yari imaze kugera kumezi 7.
Se w’uyu mwana wabyawe na Medina Lina w’imyaka 5 n’igice ntabwo yigeze atangazwa ndetse n’ababyeyi ba Lina bahuye n’ihurizo rikomeye ryo kumenya se w’umwuzukuru wabo ndetse n’ibimuranga mu gihe yari amaze kuvuka. Gusa ntibagize urugwiro rucye ngo ba murohe. Iyi nkuru yabaye idasanzwe ikwirakwizwa hirya no hino mu bitaro bitandukanye abangaga bahanahana amakuru kugeza ubwo inkuru ibaye kimomo. Uyu mwana yabyaye undi mwana tariki 14 Kamena 1939. Uyu mwana yabanye n’uwo yibarutse igihe kirekire umwana we witwa Gerardo aza gupfa mu mwaka w’1979 ku myaka 40 y’amavuko yishwe n’indwara y’amagufa.
Kugeza ubu uyu mu byeyi Medina Lin Lina Marcela Medina de Jurado, ariho afite imyaka 89 y’amavuko.
Uyu mwana Gerardo yakuze afata mama we umubyara Lina nka mushiki we kugeza ubwo yari amaze kuzuza imyaka 10 y’amavuko amenya ko ari we mama we umubyara. Iyi nkuru yakwirakwijwe mu isi yose abantu batangazwa no kumva uburyo yavutse nyamara haba mu bitabo cyangwa mu mashuri nta n’umwe wigeze wiga ko bishoboka ko umwana avuka ku mubyeyi w’imyaka 5 y’amavuko.
Akenshi biragorana ko umubyeyi cyangwa igitsina gore , abyara afite imyaka 5 kuko aba atarajya mu mihango y’abakobwa. Bifatwa ko umugore ajya mu mihango nyuma y’imyaka 12 kuzamura bitewe n’ubuzima abayemo akaba ashobora gutwita nyuma y’iminsi 14 ayivuyemo cyangwa mbere y’uko ayijyamo iminsi 14. Ibi bishobora kubaho, umukobwa w’imyaka 8 kuzamura akaba yasama ariko nanone bigaterwa n’ubuzima bwe bwite nk’uko ikinyamakuru Plannedparenthood akadomo org kibitangaza.
Mbega inkuruweeee! Ariko se mana… Gusa Imana igira amaboko