Umunyarwanda wari umusore akihindura umugore yarashwe yicwa nuwo bakoranaga.
Ku wa Gatanu ushize, Imanitwitaho Zachee, Umunyarwanda wari warihinduje igitsina wari uzwi n’inshuti ze nka Zachee, yarasiwe i Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aricwa .
Uyu nibura abaye umuntu wa gatanu wihinduje igitsina muri Amerika wapfuye azize urugomo mu 2023, nkuko byatangajwe na Pittsburgh Lesbian Correspondents, blog yerekana ihohoterwa rikorerwa abantu bihinduje igitsina.
Igipolisi cyo mu Mujyi wa Louisville cyatabaye nyuma yo kumva amasasu ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu ku ruganda rufunyika inyama mu bikopo rwa JB Swift aho Zachee yakoraga, nk’uko ikinyamakuru WLKY kibitangaza.
Uyu ngo yapfuye azize igikomere cy’isasu, nyuma nimugoroba, Edilberto Reyes w’imyaka 58 wakoranaga na Zachee, yishyikiriza polisi. Polisi iracyakora iperereza ku mpamvu yabimuteye.
Reyes yarekuwe by’agateganyo ku 100.000 by’amadolari, akaba agomba kwitaba urukiko ku ya 13 Gashyantare.
Nk’uko GoFundMe igamije gukusanya amafaranga yo gushyingura Zachee ibivuga, yavukiye mu Rwanda ajya muri Amerika mu 2019. GoFundMe igira iti: “Yakundwaga cyane n’umuryango we, inshuti ndetse n’abo bakorana.”
“Yabayeho ubuzima bwe gitwari kandi yemera uwo ari we. Zachee yari umucyo ku bamukikije kandi turimo kumwibuka kugira ngo umucyo we ubeho nyuma y’urupfu rwe. ”
Abanyamakuru ba Pittsburgh Lesbian bongeyeho ko Zachee yari umufana w’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Meddy ndetse n’amasosiyete atandukanye akora amavuta y’ubwiza y’Abanyafurika, nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze.
Abakozi bakoranaga ndetse n’incuti magara bamusobanuye nk’umuntu wahoraga amwenyura, nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace kibitangaza ngo “Yahoraga yishimye. Buri gihe agenda mu nzira amwenyura. ”
“Nubwo yabaga azi ko barimo kumuvuga, ntiyabyitagaho. Yahoraga yishimye. ”
Eric Semuhungu, inshuti magara ya Zachee, yabwiye ikinyamakuru ko “yari umuntu mwiza cyane, uhora ukunda abantu kandi ufasha abantu.”
Christ Hartman, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ryunganira abarymana bahuje igitsina bo muri Kentucky, Fairness Campaign, yatangarije WLKY ati: “akenshi tuzi ko abantu bapfa bapfa bazize abantu babikora babitewe n’urwikekwe n’inzangano.”
Hartman yongeyeho ko umubare munini w’abagore bihinduje igitsina bishwe ari abirabura.
Mu by’ukuri, Zachee ni umugore wa kabiri w’umwirabura wihinduje igitsina wiciwe muri Amerika muri uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa Jasmine “Star” Mack muri Mutarama.
Mu myaka mike ishize hagaragaye ubwiyongere bukabije mu bijyanye n’urugomo rwica abantu bihinduje igitsina. 2021 ni wo mwaka wahitanye abantu benshi kurusha indi, kuko hishwe nibura Abanyamerika 50 bihinduje igitsina.