U Rwanda rwahagaritse gushakisha abantu 6 baheze mu kirombe
Mu kwezi gushize, ubwo imashini zacukuraga ahari iki kirombe zishakisha abantu batandatu cyaguyeho
Leta y’u Rwanda ivuga ko yahagaritse gushakisha abantu batandatu baguye mu kirombe mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye mu majyepfo y’igihugu mu minsi 16 ishize, nyuma yuko kubashakisha nta cyo bigezeho.
Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibashakisha ntihagira icyo bitanga”.
Abo cyaguyeho ni abagabo batandatu b’imyaka hagati ya 20 na 48, aba barimo abanyeshuri Moïse Irumva, Samuel Nibayisenge na Emmanuel Nsengimana bigaga kuri Goupe Scolaire Kinazi – iki kirombe kiri muri kilometero 3 uvuye kuri iri shuri.
Mu kwezi gushize, urwego rushinzwe iperereza ku byaha rwafunze abantu 10 barimo Major [uri mu zabukuru] Paul Katabarwa – bikekwa ko ari we nyir’icyo kirombe kitemewe n’amategeko, bashinjwa uruhare mu byabaye.
Muri iki cyumweru, umwe mu bategetsi muri uyu murenge utifuje gutangazwa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “imirimo [yo kubashakisha] yagenze gacye kuko ikirombe cyageraga aho kijya kugwira abarimo kuyikora”.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Mukuralinda yavuze ko ku wa gatandatu umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire, yahuye n’ababuriye ababo aho.
Ati: “maze basaba ko babona nta kindi cyakorwa uretse guhagarika gukomeza gucukura bashakisha kuko nyuma y’iminsi 16 amahirwe yo kuba bakiriho ntayo”.
Mukularinda yavuze ko muri iyo nama banasanze “gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.
Yongeyeho ko ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo guhera ku wa gatandatu kugeza kuri iki cyumweru, “maze ku ya 9/5/2023 bagakora umuhango wo gushyingura”.
Ati: “Guverinoma irabihanganisha kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi”.
Mukuralinda nta cyo yavuze ku buryo bazashyingurwamo cyangwa niba icyo kirombe baguyemo ari cyo kizahindurwamo imva yabo.
‘Icyo twifuza ni ukubona abana bacu tukabashyingura’
Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwavuze ko iki kirombe kitari kizwi, n’abagikoresha batari bazwi.
Abafunzwe bararegwa ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha.
Ariko ku bafite ababo bakiri muri iki kirombe, icyo batekereza cyane si ubutabera ahubwo ni ukubona ababo.
Umwe muri bo ni Edison Nibayisenge, utuye mu rugendo rw’iminota 15 uvuye kuri iki kirombe, umwana we Samuel Nibayisenge w’imyaka 21 na Emmanuel Nsengimana w’imyaka 23 abereye sewabo, bombi bari muri iki kirombe.
Muri iki cyumweru yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Bari abana bakundana ntibajyaga basigana, ku wa gatatu saa saba [13:00] ni bwo ikirombe cyabaguyeho. Bigaga mu wa gatandatu wa secondaire.
“Leta nitange ubushobozi bushoboka babavanemo. Icyo twifuza cya mbere ni ukubona abana bacu tukabashyingura.
“Iyo utari washyingura uba ufite intimba ku mutima, nta n’icyo ubasha gukora, nta n’ikindi watekereza”.