Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu Burusiya kuri uyu wa kabiri rwatangaje ko ruhagaritse iperereza kuri Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi b’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner baheruka kurwanya ingabo z’Uburusiya.
Itangazo ryasohowe n’uru rwego ryagaragaye mu bitangazamakuru byo mu Burusiya, ryavuze ko abagize uruhare muri uko kwigomeka ‘bahagaritse ibikorwa bigamije gukora icyo cyaha’. Kudakurikirana abo barwanyi mu butabera ni kimwe mu byemeranyijweho ku wa gatandatu byatumye uko kwigomeka bihagarara.
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya kuri uyu wa kabiri yatangaje ko abacanshuro ba Wagner bitegura gushyikiriza ingabo z’Uburusiya intwaro za gisirikare zikomeye.
Kugeza kuri uyu wa kabiri aho Prigozhin uyobora abacanshuro ba Wagner aherereye ntiharamenyekana. Gusa ikoranabuhanga ry’imbuga zerekana ingendo z’indege zerekanye ko indege ye yaguye muri Belarusiya kuri uyu wa kabiri.
Uyu muyobozi w’abacanshuro ba Wagner yari yavuze ko azajya muri Belarusiya nk’uko byemeranyijwe mu masezerano yahagarikiwe na Perezida w’icyo gihugu Alexander Lukashenko, ubwo yafashaga mu gikorwa cyo guhosha intambara abo bacanshuro bari batangiye ku ngabo z’Uburusiya.
Mw’ijambo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye agejeje ku gihugu yaneze cyane abarwanyi ba Wagner bateguye igikorwa cyo kwigomeka ku butegetsi bwe abita ‘abagambanyi’. Yavuze ko babeshye abantu babo bakabashora mu rupfu, mu muriro, baboshya kurasa ababo’. Aha yasaga nkuhanagura icyaha ku bahawe amabwiriza yo kwigarurira umujyi wa Rostov bafashe igihe gito berekeza i Moscow mu murwa mukuru.
Perezida Putin yahamagariye abacanshuro b’umutwe wa Wagner n’abayobozi babo yise ‘abakunzi b’igihugu’ ko niba babishaka bakwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya bagasinyana amasezerano na ministeri y’ingabo.
NewLatter Application For Free