HOSPITALITE Home » Denis Kazungu yemeye ibyaha 10 aregwa birimo kwica, gusambanya ku ngufu, iyicarubozo, Avuga n'icyabimuteye

Denis Kazungu yemeye ibyaha 10 aregwa birimo kwica, gusambanya ku ngufu, iyicarubozo, Avuga n'icyabimuteye

Spread the love
Denis Kazungu imbere y’Urukiko kuwa kane i Kigali ku Kicukiro

Yazanywe mu rukiko ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali none kuwa kane arinzwe bikomeye, akigezwa mu rukiko yasomewe umwirondoro we ko yitwa Denis Kazungu w’imyaka 34, yemera ko ari uwe. Mu mwirondoro we ntihavuzwe icyo yakoraga cyangwa umwuga we.

Ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha 10 bumurega birimo; kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi…

Mu cyumba cy’Urukiko kirimo abanyamakuru benshi cyane, nta gihunga, Kazungu yasubije ati: “Ndabyemera”.

Kazungu utari ufite umwuganizi mu mategeko, yasabye kuburanira mu muhezo ngo kuko yakoze ibyaha bikomeye atifuza ko bijya mu itangazamakuru, ariko ibi Urukiko rurabyanga

Kazungu Denis yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu munsi nibwo yagejejwe mu rukiko bwa mbere

Kazungu arega kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Ntiharamenyekana imyirondoro y’abo yishe bose, iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe ntiharatangazwa ibyarivuyemo byose.

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko “banyanduje SIDA kandi babishaka.”

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Abajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yemye kandi yeruye, yasubije Urukiko ati: “Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…Ntacyo narenzaho.”

Umucamanza yavuze ko icyemezo ku kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo Urukiko ruzagitanga tariki 26 z’uku kwezi.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading