HOSPITALITE Home » Gabon: Kwibasirwa gushingiye ku gitsina ku bana bakina umupira w'amaguru.

Gabon: Kwibasirwa gushingiye ku gitsina ku bana bakina umupira w'amaguru.

Spread the love

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru arashinjwa kunanirwa kurinda abantu b’urubyiruko bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina muri Gabon.

Kuburira: Iyi nkuru irimo ibyo abasomyi bamwe bashobora gusanga bibahungabanya.

Ishami rya BBC rikora inkuru z’icukumbura, BBC Africa Eye ryo URTV ikesha iyi nkuru, ryavuganye n’ababibonye barenga 30 bavuze ukuntu hari igico cyashegeshe inzego zose z’umupira w’amaguru muri icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 30.

Ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina muri iki gihugu cya Gabon cyo muri Afurika yo hagati, bihera mu myaka yo mu ntangiriro ya za 90 (1990).

Umwe uvuga ko yakorewe ihohotera, wahisemo kudatangazwa izina, yavuze ibyamubayeho ubwo ari ingimbi ari mu mwiherero w’ikipe y’abari munsi y’imyaka 17. Yavuze ko we n’inshuti ye ya hafi bakanguwe hagati mu ijoro, bakajyanwa mu cyumba kirimo amatara atukura, cyuzuyemo abagabo bambaye ubusa.

Yagize ati: “Batangiye kunkorakora ndetse jyewe n’inshuti yanjye ntitwabisobanukiwe. Ntangira gusenga. Nashakaga gusohoka, ariko umuryango wari ufunze. Baranshikuza banjugunya hasi. Hari hari abagabo babiri bashinzwe umutekano. Byari bimeze nkaho bari biteguye.

“Nabonye uko bari batangiye gufata ku ngufu inshuti yanjye. Mureba mu maso, na we andeba mu maso nkaho ashaka kumbwira ati: ‘Reka tubikorane na bo birangire’. Nararize ndanaboroga, ndaboroga, ndaboroga.

“Bambwiye ko ntazigera na rimwe nongera gutoranywa mu ikipe ngo nkine kandi ko nintinyuka kubwira umuntu n’umwe ibyabaye, umuryango wanjye uzicwa.”

Ntiyigeze yongera gukinira Gabon.

Parfait Ndong, wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Gabon, uboneka hano ku irerero rye, avuga ko yirengagijwe ubwo yavugaga iby’iki kibazo

BBC Africa Eye , yo URTV ikesha iyi nkuru, ivuga ko yumvise ko mu myaka myinshi habayeho amagerageza menshi yo kumenyesha abategetsi ibyari birimo kuba.

Mu 2019, uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Gabon Parfait Ndong yagarutse mu gihugu cye gushinga irerero ry’umupira w’amaguru, ryitwa Jardin de football au Gabon. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Gabon imikino 45 ndetse yagize ibihe byiza nk’umukinnyi i Burayi. Arubashywe mu mupira w’amaguru muri Gabon. Ubwo yatahuraga ibyari birimo kuba, yavuze ko yabimenyesheje abategetsi.

Yabwiye BBC ati: “Nanyuze mu nzira zose nari nshoboye.” Yongeyeho ko yabibwiye perezida wa shampiyona, perezida w’ishyirahamwe ry’igihugu ry’umupira w’amaguru, rizwi nka FEGAFOOT, n’uwari minisitiri w’imikino icyo gihe.

Yavuze ko nyuma yuko uyu muhate we wirengagijwe, yiyambaje ibitangazamakuru byo muri Gabon. Ati: “Nta n’umwe washakaga kumva icyo nagira ngo mvuge.”

Ubwo ikinyamakuru the Guardian cyo mu Bwongereza cyatangazaga mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2021 inkuru ku ihohotera, ni bwo abatoza bane batawe muri yombi. Batatu muri bo baracyafunze.

Ibirego bikaze cyane bishingiye kuri Patrick Assoumou Eyi, uzwi henshi nka “Capello”. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, yari umutoza mukuru w’amakipe y’igihugu y’urubyiruko ya Gabon. By’umwihariko, Capello yari afite ububasha bwo gufata icyemezo cy’ushobora gukinira Gabon kuri urwo rwego.

Ndong yagize ati: “Urebye yari afite umwanya nk’uw’ikigirwamana kuko buri muntu wese yaramwubahaga birenze urugero. Abashinzwe kuyobora ibigo by’imyitozo, amarerero [académies]”.

Mu Kuboza mu 2021, akanama kigenga k’imyitwarire ko mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) katangiye iperereza ry’ibanze ku makuru y’ihohotera rishingiye ku gitsina ryavugwaga ko ryakozwe na Capello, nuko kamuhagarika mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru. Iri perereza ryayobowe muri Gabon n’akanama k’imyitwarire ka FEGAFOOT kari kamaze gushyirwaho, nuko mu kwezi kwa Gicurasi (5) mu 2022, urugereko (chambre) rw’iperereza rwa FIFA rutangiza ku mugaragaro iperereza ry’ibanze.

Ababibonye bavuga ko abahohotewe bagereranywa ko bagera mu bihumbi

Loïc Alves, umujyanama mu by’amategeko muri FIFPRO – ishyirahamwe ryo ku rwego rw’isi ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga, avuga ko kuba FEGAFOOT mbere yari yemerewe kuyobora iperereza biteje “ikibazo gishingiye ku kubigiramo inyungu kuri buri rwego”.

Ati: “Ni gute uwahohotewe ashobora kwizera urwo rwego rwamuhohoteye?”

Capello yemeye ibirego byo gufata ku ngufu, kugirana umubano hagamijwe gukora ihohotera no gukoresha mu nyungu ze abakinnyi b’urubyiruko. Aracyari muri gereza ategereje ko urukiko rumukatira igihano. Abandi batoza batawe muri yombi bahakana ibyo baregwa.

Hibajijwe abategetsi bari bazi ibi, n’igihe babimenyeye.

Alexis, twahinduriye izina kugira ngo turinde umwirondoro we, yazamukiye mu byiciro by’urubyiruko by’umupira w’amaguru muri Gabon, aza no kujya gukina i Burayi. Yabwiye BBC ko impamvu yonyine yemeye kuvuga yisanzuye ari uko atakiba muri Gabon. Yavuze ko iyo aba akiriyo, ubuzima bwe bwari kuba buri mu kaga.

Ati: “Rero bataye muri yombi Capello ariko se bari bamaze igihe kingana gute babizi kandi ntibagire ikintu na kimwe babikoraho? Bagarukiye ku rwego rwo hasi cyane. Birakomeza bikagera no ku rwego rwo hejuru, ariko bazakora ikintu icyo ari cyo cyose ngo babihishire. Capello ni igitambo. Ababikuriye ku rwego rwo hejuru ni bo bagakwiye kuba barimo kubibazwa.”

Undi mukinnyi w’umupira w’amaguru, twise Julien mu kurinda umwirondoro we, yabwiye BBC ko na we yahohotewe kuva afite imyaka 14. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Gabon imyaka myinshi, ndetse yemeza ko umubare w’abahungu bahohotewe bigoye kuwumenya.

Ati: “Sinzi umubare w’abatoza bahohoteraga abahungu, ariko ubu reka tuvuge kuri Capello wenyine. Ni we uzwi cyane kandi amaze imyaka 25 cyangwa 30 akora ibi. Buri mwaka yagiye agera ku bahungu nibura 50, niba batarenga.

“Ubu noneho reka dutekereze ku mubare w’abandi bantu bari bari muri icyo gico. Turimo kuvuga abahungu babarirwa hafi mu bihumbi [bahohotewe].”

Nubwo hari abasabye ko umukuru wa FEGAFOOT, Pierre-Alain Mounguengui, yegura, aracyari umukuru w’iryo shyirahamwe, ndetse yongeye gutorwa mu kwezi kwa Mata (4) mu 2022.

Alves avuga ko yagakwiye kuba yarahagaritswe ku mirimo. Ati: “Ubukana bwo guhishira kumuvugwaho kwagakwiye gutuma aba yarahagaritswe, agahagarikwa by’igihe gito, mbere yuko haba amatora.”

Yavuze ko Mounguengui, nk’umukuru wa FEGAFOOT, yashoboraga gufatwa nk’udashoboye akazi kubera kutamenya ibyari birimo kuba cyangwa agahamwa no guhishira iryo hohotera yamaze imyaka azi ibyaryo.

Ibyumweru bitatu nyuma yuko yongeye gutorwa, Mounguengui yatawe muri yombi ashinjwa “kunanirwa kumenyesha ibyaha byo guhohotera abana bishingiye ku gitsina”. Bitandukanye no kuri Capello, FIFA ntiyamuhagaritse ku kazi, ndetse yakomeje kuyobora FEGAFOOT ari muri gereza.

Amategeko ya FIFA ajyanye no kubungabunga abana agira ati: “Guhagarika umukozi ku nshingano ze mu gihe harimo kuba iperereza ryo hanze [ritari iry’imbere mu kigo] bikwiye kuba imikorere isanzwe [ya buri munsi].”

Rémy Ebanega, Umunya-Gabon wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, mu 2014 washinze ishyirahamwe rya mbere mu gihugu ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga, ni umwe – cyo kimwe na Ndong – muri bacye bo mu mupira w’amaguru wa Gabon bumva bashobora kuvuga bisanzuye. We ntabwo yahohotewe, ariko avuga ko afite inshuti nyinshi zahohotewe.

Yagize ati: “Ubucamanza bwa hano bwafunze perezida w’ishyirahamwe [ry’umupira w’amaguru], naho FIFA ntiyagira ikintu na kimwe ibikoraho. Kubera iki atanahagaritswe mu gihe amaperereza arimo kuba nkuko babigenje kuri Capello?

“Yakomeje kuyobora ishyirahamwe ari muri gereza. Sinibaza ko ibyo hari ahandi hantu na hamwe byigeze biba.”

Muri Gicurasi mu 2022, FIFA yahagaritse Capello, abandi batoza babiri hamwe n’umukuru wa shampiyona, ariko ntiyafatira ibihano Mounguengui.

Hagati aho, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yavuze ko Mounguengui afatwa nk’umwere kugeza ahamwe n’icyaha, ndetse muri Mata mu 2022 CAF yandikiye uwari Minisitiri w’imikino wa Gabon icyo gihe, Franck Nguema, ngo abaze kuri iryo fungwa. Nuko amezi ane nyuma yaho, Perezida wa CAF Patrice Motsepe asura uwo mukuru wa FEGAFOOT muri gereza.

Nyuma y’amezi hafi atandatu muri gereza, Mounguengui yarekuwe by’agateganyo. Ibyumweru bitatu nyuma yaho, mu gutangiza imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri Qatar mu 2022, yagaragaye ahoberana na Perezida wa CAF.

Umukuru wa FEGAFOOT Pierre-Alain Mounguengui (iburyo) ahoberana na Perezida wa CAF, mu muhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’isi, ku itariki 20 Ugushyingo (11) mu 2022

Ebanega avuga ko gutumirwa muri Qatar na Perezida wa FIFA Gianni Infantino byatumye biboneka nkaho FIFA inyuzwe n’imyitwarire ya FEGAFOOT. Ati: “Biriya ni byo mwita akazi gakozwe neza? Kuba ishyirahamwe ritaragize icyo rikora ku ihohotera rishingiye ku gitsina?”

Mu mezi atatu ashize, Mounguengui yongeye gutorwa mu buyobozi bwo hejuru bwa CAF, nk’umwe mu bagize akanama nshingwabikorwa ka CAF. Mu cyumweru gishize, yafotowe i Cairo mu Misiri ari kumwe n’abandi bategetsi ba CAF, mu gutangaza ibihugu bizakinirwamo irushanwa ry’Afurika ry’umupira w’amaguru (CAN/AFCON).

Nyuma y’imyaka hafi ibiri ishize ibyo birego bitangajwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru muri FEGAFOOT baracyari mu mirimo yabo.

Ebanega yagize ati: “Nemera ko ibi byashoboye gukomeza kubaho kandi n’ubu bigishoboye gukomeza kubaho kubera ko nta kintu na kimwe cyahindutse.”

Hari ubwoba bwa nyabwo mu bantu benshi bavuganye na BBC ku ihohotera rivugwa ko abana bagifite ibyago byo gukorerwa.

Julien yagize ati: “Ndabizi ko ihohotera rikibaho.”

Ibi birego byo mu nkuru mbarankuru ya BBC Africa Eye twabigejeje kuri FEGAFOOT, CAF na FIFA. Bose bamaganye bikomeye ihohotera ryibasira abana uko ryaba rimeze kose.

FEGAFOOT na Mounguengui bahakanye ibirego byose bashinjwa, banavuga ko hakozwe igikwiye ubwo ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu mupira w’amaguru wa Gabon byari bigitangazwa ku mugaragaro.

Bavuze ko batazi ibyo kunengwa kw’iperereza ry’akanama k’imyitwarire ka FEGAFOOT kashyizweho mu Kuboza mu 2021, kuko kashyizweho bijyanye n’amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon.

FIFA na CAF bahakanye ibirego byose bashinjwa, banavuga ko iperereza rya FIFA ryatangiye muri Gicurasi mu 2022 rigikomeje.

FIFA na CAF bashimangiye ko amaperereza yabo yakozwe bijyanye n’ibisabwa n’amategeko y’imyitwarire ya FIFA, urukiko nkemurampaka mu mikino, urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu n’ibiteganywa n’amategeko y’Ubusuwisi.

CAF yavuze ko Motsepe yasuye Gabon ahanini gushimangira ko CAF itihanganira na busa ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse ko yari yanagiyeyo gushyigikira abategetsi barimo gukora iperereza.

CAF yanavuze ko Mounguengui yari umutumirwa mu gikombe cy’isi ubwo yasuhuzwaga na Motsepe, kandi ko nta bindi birego bikimutegereje.

Nguema, utakiri Minisitiri w’imikino nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Gabon mu kwezi kwa Kanama (8), yahakanye bikomeye ko nta muntu n’umwe wigeze amumenyesha ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina mbere yuko bitangazwa ku mugaragaro.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading