“Ntituzi ukuntu ibi byashoboye kubaho.”
Icyo ni cyo gisubizo abategetsi bo muri Israel bakomeje gutanga ku wa gatandatu ubwo nababaza ukuntu, hamwe n’ubushobozi bwinshi bwabwo, ubutasi bwa Israel butigeze bubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba.
Abagabo bitwaje intwaro b’Abanya-Palestine babarirwa muri za mirongo bashoboye kwambuka umupaka urinzwe cyane hagati ya Israel na Gaza, mu gihe ibisasu bya rokete bibarirwa mu bihumbi byarasirwaga muri Gaza byerekezwa muri Israel.
Hamwe n’ubushobozi bwa Shin Bet, urwego rw’ubutasi bwa Israel bw’imbere mu gihugu, n’ubwa Mossad, urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga bwa Israel, n’ubushobozi bwose bw’igisirikare cya Israel, mu by’ukuri biteye kumirwa ukuntu nta n’umwe muri bo washoboye kubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba.
Cyangwa niba bari babizi, bananiwe kugira icyo babikoraho.
Birashoboka ko Israel ari cyo gihugu cya mbere gifite inzego z’ubutasi zagutse cyane kandi zishyirwamo amafaranga menshi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Israel ifite abantu bayiha amakuru na ba maneko mu mitwe y’intagondwa y’Abanya-Palestine, ndetse no muri Lebanon (Liban), Syria n’ahandi hantu.
Mu gihe cyashize, yakoze ibitero bikorewe ku gihe cya nyacyo, yica abategetsi b’intagondwa, kubera ko yabaga izi neza aho bajya hose.
Rimwe na rimwe ibi bitero yabikoresheje indege nto zitarimo umupilote (zizwi nka drone), nyuma yuko ba maneko bayo babaga bashyize ku mudoka y’uwo muntu icyuma kiranga aho aherereye, kizwi nka GPS; rimwe na rimwe na bwo mu gihe cyashize Israel yanakoresheje za telefone ngendanwa ziturika nk’ibisasu.
Ku butaka, ku ruzitiro rw’umupaka rurangwaho ubushyamirane hagati ya Gaza na Israel, hari za ‘camera’, ibyuma byo ku butaka bitahura ko ibikorwa runaka birimo kuhabera, ndetse haba n’amarondo ahoraho ya gisirikare.
Urwo ruzitiro, ruriho uburinzi bw’insinga z’amashanyarazi (barbed-wire/fil barbelé), rufatwa nka “bariyeri y’inyabwenge” yo kubuza ko habaho ubucengezi busa neza neza nk’ubwabayeho muri iki gitero.
Nyamara ariko intagondwa za Hamas zo ahubwo zakoresheje imodoka ya tinga tinga mu kuhinjira, zica imyobo muri urwo ruzitiro rw’amashanyarazi cyangwa zinjira muri Israel zinyuze mu nyanja no mu bikoresho bya siporo byo kumanukiramo uvuye mu kirere bimeze nk’umutaka.
Kugira ngo utegure ndetse ukore igitero nk’icyo gihujwe neza kandi cy’urusobe kirimo gukusanya ibikoresho no kurasa ibisasu bya rokete bibarirwa mu bihumbi, ugakora ibyo uri neza neza hafi y’Abanya-Israel, bigomba kuba byarabayemo ikigero kidasanzwe cyo kwigengesera mu by’umutekano ujyanye n’imikorere ku ruhande rwa Hamas.
Ntibitangaje ko ibitangazamakuru byo muri Israel bikomeje kubaza ibibazo byihutirwa abategetsi ba gisirikare n’aba politiki b’icyo gihugu, ku kuntu ibi byashoboye kubaho, ku isabukuru y’imyaka 50 ishize habaye ikindi gitero gitunguranye cy’abanzi ba Israel b’icyo gihe: intambara ya Yom Kippur yo mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 1973.
Abategetsi bo muri Israel bambwiye ko iperereza rinini ryatangiye kandi ko ibibazo, nkuko babivuga, “bizakomeza mu gihe cy’imyaka”.
Ariko ubu muri aka kanya Israel ifite ibindi byihutirwa cyane kurushaho. Icyeneye guhagarika no kuburizamo ubucengezi ku mipaka yayo yo mu majyepfo, gukuramo izo ntagondwa za Hamas zigaruriye ahantu henshi ku ruzitiro rw’umupaka ku ruhande rwa Israel.
Israel izacyenera gucyemura ikibazo cy’abaturage bayo bwite bagizwe imbohe, ibikore mu gikorwa cyitwaje intwaro cyo kubatabara cyangwa binyuze mu biganiro.
Izagerageza gukuraho ahantu ho kugabira ibitero harasirwa ibyo bisasu bya rokete byose byerekeza muri Israel, umurimo usa nk’udashoboka kuko ibyo bisasu bishobora kurasirwa ahantu aho ari ho hose bidafashe igihe kinini cyo kwitegura.
Kandi wenda impungenge ikomeye cyane kuri Israel ni iyi: ni gute yahagarika abandi barimo gukurikiza ubusabe bwa Hamas bwo kwitabira imirwano ndetse ikabuza ko uyu muriro ukwirakwira muri West Bank ndetse bishoboka ko wanakurura abarwanyi bitwaje intwaro nyinshi ba Hezbollah bo hakurya y’umupaka wayo wo mu majyaruguru ihana na Lebanon?
Uziko izi intambara zikabije muri iyi myaka y’a 2020 muri afrika n’iburasirazuba, ari uruganda n’ubucurabwenge n’iburasirazuba kurusha uko byahoze mbere y’aho.