HOSPITALITE Home » Tshisekedi yatanze kandidatire yo kwiyamamariza manda ya kabiri

Tshisekedi yatanze kandidatire yo kwiyamamariza manda ya kabiri

Spread the love

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyandikishije ku mugaragaro nk’umukandida mu matora ya perezida y’uyu mwaka.

Perezida Tshisekedi na bamwe mu bo mu muryango we, ubwo yatangaga kandidatire mu kanama k’igihugu k’amatora, ku wa gatandatu

Tshisekedi yagejeje ku kanama k’amatora k’igihugu ibisabwa kugira ngo ashobore kwiyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Itegekonshinga rya DR Congo riteganya ko Perezida ashobora gutegeka gusa kuri manda ebyiri zikurikirana z’imyaka itanu kuri buri manda.

Tshisekedi, w’imyaka 60, yatowe bwa mbere mu 2018, mu matora yanenzwe henshi ko yabayemo uburiganya.

Yatanze kandidatire ye ku wa gatandatu, nyuma y’iminsi ishyaka arimo rya Union Sacrée rimugennye nk’umukandida waryo mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi kw’Ukuboza (12) uyu mwaka.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo, yasubiyemo amagambo ya Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kinshasa amaze gutanga kandidatire, avuga ko mu gihe yaba atowe yakomeza urugamba rwo gutuma igihugu cye kigira ubwigenge mu bukungu.

Radio Okapi yasubiyemo Tshisekedi agira ati: “Urugamba rwanjye rurakomeje kandi mpamagariye abaturage kumperekeza nkarutsinda.

“Urugamba rwanjye ni urwo gutuma tugira ubwigenge mu bukungu. Uyu munsi nshobora kuvuga ko turi mu nzira nziza.”

Tshisekedi ubu ahatanye n’abandi bakandida 15, barimo abakomeye, nk’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo, Martin Fayulu na muganga Denis Mukwege, mu 2018 watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Abashaka kwiyamamaza mu matora ya perezida bafite igihe ntarengwa cyo kugeza kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira (10) ngo babe bamaze kugeza kandidatire zabo ku kanama k’amatora.

Imyaka itanu ishize y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yashegeshwe n’umutekano mucye wakomeje kurangwa muri icyo gihugu, ibibazo by’ubukungu, n’ingorane zo mu rwego rw’ubuvuzi, nk’icyorezo cya Covid-19 n’ibiza bya Ebola.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading