HOSPITALITE Home » Gabon: Agatsiko ka gisirikare kavuze ko kazakoresha amatora mu myaka ibiri iri imbere

Gabon: Agatsiko ka gisirikare kavuze ko kazakoresha amatora mu myaka ibiri iri imbere

Spread the love

Abategetsi ba gisirikare muri Gabon bavuga ko bateganya gukoresha amatora rusange muri Kanama (8) mu mwaka wa 2025.

Ibi bikurikiye igitutu cy’amahanga cyo kugira ngo batangaze igihe bazasubirizaho ubutegetsi bwa gisivile.

Jenerali Brice Oligui Nguema yafashe ubutegetsi muri Kanama uyu mwaka, ahiritse mubyara we, Ali Bongo, asezeranya gutabara icyo gihugu akagikura mu makuba “akomeye ajyanye n’imiyoborere”.

Iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati cyari cyarategetswe n’umuryango wa Bongo imyaka 55.

Nubwo abagize guverinoma y’inzibacyuho badashobora kwiyamamaza muri ayo matora ateganyijwe kuba mu 2025, amategeko ajyanye n’iki gihe cy’inzibacyuho ntabuza Gen Oligui Nguema kwiyamamaza. Ntibiramenyekana niba ashaka kuziyamamaza.

Ubwo katangazaga iyo gahunda ku wa mbere, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Gabon kavuze ko iyo ngengabihe atari ntakuka, ko igicyeneye kwemezwa n’abaturage binyuze mu nama nyunguranabitekerezo ziteganyijwe kuba muri Mata (4) mu mwaka utaha.

Itegekonshinga rishya ryitezwe kumurikwa mu Kwakira (10) mu mwaka utaha, ndetse rikemezwa bitarenze impera y’uwo mwaka, binyuze mu matora ya kamarampaka (referendum).

Abategetsi b’inzibacyuho muri Gabon bagiye bafata ibyemezo bigamije kongera kubaka icyizere muri guverinoma, harimo guta muri yombi abashinjwa ibyaha birimo nko kunyereza imari ya leta.

Sylvia Bongo, umugore wa Perezida Bongo, n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, bombi barezwe ruswa, ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko umuryango mugari wa Bongo n’inshuti zawo bagifite imyanya y’ubutegetsi.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading