Umunyeshuri w’Umunya-Tanzania mbere wari watangajwe ko yashimuswe na Hamas muri Israel, leta ya Tanzania yemeje ko yishwe. Joshua Mollel yakoraga nk’umunyeshuri wimenyereza umwuga mu by’ubuhinzi, mu mudugudu watewe n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania January Makamba avuga ko Mollel yishwe ako kanya nyuma yo gushimutwa.
Mugenzi we w’umunyeshuri w’Umunya-Tanzania, Clemence Felix Mtenga, na we yiciwe muri icyo gitero.
Minisitiri Makamba yongeyeho ko Loitu Mollel, se wa Joshua, yamenyeshejwe iby’urupfu rw’umuhungu we.
Ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter, Makamba yatangaje ati:
“Turimo guteganya kujyana muri Israel Bwana Mollel [se], undi muntu wo muryango we n’umutegetsi wo muri leta kugira ngo bamenye amakuru arenzeho kuri iki kibazo.”
Umuryango wa Mollel nta cyo wari watangaza.
Mu butumwa bwo kuri Facebook, abategetsi bo mu mudugudu wa Nahal Oz bavuze ko umurambo wa Mollel ufitwe na Hamas.
Abo banyeshuri babiri b’Abanya-Tanzania bari baragiye muri Israel ukwezi kumwe mbere yuko haba icyo gitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira. Mbere byari byatangajwe ko bari mu bantu 240 bashimuswe na Hamas.
Abategetsi bo muri Tanzania bavuga ko Abanya-Tanzania bagera kuri 350 baba muri Israel, benshi muri bo ni abanyeshuri bigayo amasomo afite aho ahuriye n’ubuhinzi.
Abaturage babarirwa muri za mirongo bo mu mudugudu wa Nahal Oz ni bamwe mu bantu 1,200 bishwe n’abarwanyi ba Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira.
Kuva icyo gihe, Hamas ivuga ko abantu bagera ku 18,600 bamaze kwicirwa muri Gaza mu bitero bya Israel.
NewLatter Application For Free