Urukiko rw’umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afrika, rwategetse kuri uyu wa gatanu ko perezida wakuwe ku butegetsi muri Nijeri, Mohammed Bazoum, asubizwaho.Urwo rukiko rwavuze ko Bazoum n’umuryango we bafungiwe ubusa, rutegeka ko asubizwa ubuyobozi.Bazoum yakuwe ku butegetsi muri kudeda ya gisilikare tariki 26 y’ukwezi kwa karindwi. Kuva icyo gihe, arafunze n’umuryango we.Iyo Kudeta yaramaganywe ku buryo busesuye kandi yatumye igihugu gifatirwa ibihano n’umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO.
Uwo muryango urasaba isubizwaho ry’ubuyobozi bwa gisivili muri Nijeri.Urukiko rwa CEDEAO, kuri uyu wa gatanu rwategetse agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Nijeri, gusubizaho ubuyobozi bugendera kw’itegeko nshinga, biciye mu gusubiza Bazoum ku buyobozi.Umucamanza, Gberi-Be Ouattara, yahamagariye irekurwa rye ry’ako kanya kandi nta kigombye gusabwa.
NewLatter Application For Free
Reka tubihange amaso, uretse uwabuye undi ubutegetsi, kuri ubu n’uwakwambuye amafranga urukiko rutegeka ko ayagusubiza, bigaherera iyo. Ngaho nyomoza, reka uzarebe…. ????????????. Abasaza basimbuye abana mu guhendwa babona se ubu ye!