HOSPITALITE Home » Zambia: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yeguye kubera umurundo wa cash ku meza

Zambia: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yeguye kubera umurundo wa cash ku meza

Spread the love

Stanley Kakubo wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’uko bivuzwe ko yafashwe amashusho arimo kwakira umurundo wa cash azihabwa n’umucuruzi w’Umushinwa.

Stanley Kakubo ni minsitiri wa mbere weguye muri leta ya Hakainde Hichilema kuva yajya ku butegetsi mu 2021

Kakubo ntiyahakanye ko ari we uri muri iyo video.

Ahubwo yavuze ko yibasiwe “n’ibirego by’ubugome kubera kwishyurwa muri business” kandi ko yeguye kugira ngo leta “itarangazwa” n’iyi nkuru iri kuvugwa cyane.

Iyo video yerekana abagabo babiri bicaye imbere y’ameza babara umurundo wa cash, zirimo amadorari ya Amerika hamwe n’amakwacha ya Zambia.

Amasura yabo ntabwo agaragara, ariko ku mbuga nkoranyambaga byahise bikwira hose ko uwo mugabo ari Kakubo hamwe n’umucuruzi w’Umushinwa.

Abantu bamwe bibajije impamvu batakoresheje ‘bank transfer’ kandi niba harishyuwe imisoro kuri uko kwishyurana.

Amashusho atagenzuwe byigenga, nayo yabonetse ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari ukwishyurwa kwa $100,000 kwanakorewe inyandiko hagati y’umunyazambia na kompanyi y’abashinwa icukura amabuye y’agaciro.

Andi mashusho, yo muri Nyakanga (7) 2022, yo avuga ko uko kwishyura ari $200,000.

Mu ibaruwa ye yo kwegura, Kabuko ntabwo yahakanye umwimerere w’iyo video, gusa avuga ko yibasiwe “n’ibirego by’ubugome kubera ubuguzi muri business hagati y’umuryango bwite wanjye n’abafatanyabikorwa bacu tugifitanye umubano mwiza”.

Yavuze ko yeguye ku mwanya wa minisitiri kugira ngo leta “itarangazwa” mu muhate wayo wo guteza imbere imibereho y’abanyazambia, gusa ko azakomeza kuba umudepite.

Lusaka Times isubiramo uyu mutegetsi agira ati: “Mu gihe gikwiye, tuzatanga ibisobanuro nyabyo by’aya makuru.”

Perezida Hakainde Hichilema yemeye ubwegure bwa Kabuko avuga ko ashima “akazi ke n’imiyoborere ye”.

Perezida Hakainde Hichilema

Iyi ni inshuro ya kabiri Kakubo yisanga mu nkuru iteje impaka.

Umwaka ushize, yashinjwe kwakira ruswa nyuma y’uko agaragaye ava mu biro bya kompanyi ya sima (cement) y’Abashinwa afite isanduku (briefcase) yo mu ntoki.

Yahakanye ko hari ikibi yakoze, na perezida w’igihugu aramurengera, avuga ko muri iyo kompanyi yahawe ikirangaminsi (calendar) na agenda (diary).

Kompanyi z’Abashinwa ni nyinshi mu ishoramari rya Zambia.

Ambasade y’Ubushinwa ivuga ko mu 2022 kompanyi zirenga 600 zo mu Bushinwa zashoye arenga miliyari $3 muri Zambia.

Kabuko niwe minisitiri wa mbere weguye kuva Perezida Hakainde Hichilema yajya ku butegetsi muri Kanama(8) 2021.

Hichilema yasezeranyjije kurwanya ruswa, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja ko ntacyo yayikozeho ahubwo abibasira, ibyo we ahakana.

Avuga ku kwegura kwa Kabuko, Edgar Lungu wahoze ari perezida, yavuze ko akwiye gukorwaho iperereza kuri ruswa.

Lungu yagize ati: “Simvuze ko Kabuko ahamwa na ruswa. Icyo mvuga ni uko niba nta nka ntagatifu ziri mu rugamba rwa Hichilema rwo kurwanya ruswa, Kabuko akwiye gukorwaho iperereza ndetse byaba ngombwa agakurikiranwa mu bucamanza.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading