‘Umuhanuzi’ w’icyamamare wafataga ku ngufu akica urubozo abayoboke – icukumbura rya BBC ryabisutse hasi.
Ibimenyetso by’ibyaha bikomeye no gufata ku ngufu by’uwashinze rimwe mu matorero ya gikristo akomeye ku isi byavumbuwe.
Abantu bagera muri za mirongo bahoze basengera muri Synagogue Church of all Nations bavuga ibikorwa bibi cyane birimo gufata abagore ku ngufu no kubahatira kuvanamo inda, byakozwe na TB Joshua wo muri Nigeria wari uyoboye iryo torereo.
Ibi bikorwa bavuga ko byabereye mu nzu y’ibanga iri i Lagos mu myaka hafi 20.
Church of All Nations ntiyasubije kuri ibi birego ariko yavuze ko n’ibindi nk’ibi byavuzwe mbere nta shingiro byari bifite.
TB Joshua wapfuye mu 2021, yari umuvugabutumwa wamamaye cyane kandi wakurikiranwaga n’abantu benshi cyane ku isi.
Icukumbura ryakozwe ryamaze imyaka ibiri, mu byo ryabonye harimo:
- Abatangabuhamya bagera kuri za murongo bakorewe ihohoterwa cyangwa iyicarubozo na Joshua, harimo guhohotera abana, gukubita no kuboha abantu
- Abagore benshi bavuga ko Joshua yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, harimo abavuga ko yabafashe ku ngufu kenshi mu gihe cy’imyaka muri ya nzu
- Ibirego byinshi byo guhatirwa gukuramo inda mu rusengero nyuma yo kubafata ku ngufu, harimo umugore umwe uvuga ko yavanyemo inda eshanu
- Amakuru menshi y’ababibonye babizi bavuga ko Joshua yakoraga “ibitangaza byo gukiza” bitari ukuri, byerekwaga abantu za miliyoni ku isi
Umwe mu bakorewe amabi, umugore w’Ubwongereza witwa Rae, yari afite imyaka 21 ubwo mu 2002 yataga ishurimuri Brighton University mu Bwongereza yahavuye akajya gukorera iryo torero. Yamaze imyaka 12 ari umwe mu bitwa “intumwa” za Joshua baba muri iriya nzu y’ibanga i Lagos.
Yabwiye BBC ati: “Twese twatekerezaga ko turi mw’ijuru, ariko twari ikuzimu, kandi ikuzimu haba ibintu bibi cyane.”
Rae avuga ko TB Joshua yamuhohoteye bishingiye ku gitsina kandi yamaze imyaka ibiri yarahatiwe kujya aha wenyine. Avuga ko yakorewe ibibi kuburyo kenshi yatekereje kwiyahura muri iriya nzu.
Synagogue Church of All Nations [SCOAN] ikurikirwa na benshi ku isi, ifite televiziyo ya gikristu yitwa Emmanuel TV n’imbuga nkoranyambaga zikurikirwa na miliyoni z’abantu. Mu myaka ya 1990 no mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, abantu ibihumbi za mirongo bavuye Iburayi, muri Amerika, muri Aziya y’amajyepfo na Africa bajya kuri uru rusengero muri Nigeria ngo barebe Joshua akora “ibitangaza byo gukiza”. Nibura abantu 150 bahasuye baarahagumye ngo babane nawe muri rwa rugo rwe i Lagos, bamwe bakahamara imyaka irenga 10.
“Intumwa” ze zirenga 25 zavuganye na BBC – zo mu Bwongereza, Nigeria, Amerika, Africa y’Epfo, Ghana, Namibia n’Ubudage – zitanga ubuhamya bukomeye bw’ibyo bahuriye nabyo kuri iryo torero, ibiheruka bikaba ari ibyo bakorewe mu 2019.
Benshi mu bakorewe amabi bari mu myaka cumi na… ubwo bajyaga bwa mbere kwa Joshua. Bamwe mu bavuye mu Bwongereza bishyuriwe ingendo na Joshua, bafatanyije n’amatorero yo mu Bwongereza.
Jessica Kaimu, wo muri Namibia, avuga ko ibibi yabayemo byamaze imyaka itanu. Avuga ko yari afite imyaka 17 bwa mbere Joshua amufata ku ngufu, kandi ko ibyo byabaye kenshi bigatuma akuramo inda inshuro eshanu aba aho hantu nk’intumwa ye.
Yabwiye BBC ati: “[Gukuramo inda] Byari ibintu bibera aho mu ibanga…uburyo twabikorerwagamo nabwo…byashoboraga kuduhitana.”
Abandi babajijwe bavuga ko bambuwe ubusa bagakubitwa insinga z’amashanyarazi n’ibindi kandi kenshi bakabuzwa gusinzira.
Ku rupfu rwe mu 2021, TB Joshua yashimagijwe nk’umwe mu ba pastoro bakomeye cyane mu mateka ya Africa. Uyu wakuriye mu bukene, yubatse itorero rikomeye ryajemo abategetsi, ibyamamare, abakinnyi mpuzamahanga b’umupira ngo bafatanye nawe.
Gusa nanone ni umuntu utaravugwagaho rumwe cyane ubwo inzu yo gucumbikira abaje mu masengesho kuri iri torero yahirimaga mu 2014 hagapfa abantu 116.
Icukumbura rya BBC, yakoranye n’ikigo mpuzamahanga Open Democracy, ni irya mbere rijemo abantu b’imbere mu itorero bakavuga ibyo banyuzemo. Bavuga ko bamaze imyaka bagerageza guca amarenga y’ibyo babamo, ariko ko bahitaga bacecekeshwa.
Bamwe mu batanze ubuhamya bo muri Nigeria bavuga ko basagariwe bagakubitwa, ndetse umwe akaraswa, nyuma yo kuvuga bamagana ihohoterwa no kugaragaza amashusho yaryo kuri YouTube.
Mu 2022, itsinda rya BBC ryagerageje gufata amashusho y’iyo nzu y’itorero iri i Lagos rihagaze mu muhanda ariko abashinzwe umutekano wayo bahise barirasaho amasasu ndetse bararifunga mu gihe cy’amasaha runaka.
BBC yavugishije SCOAN kuri ibi birego biri muri iri perereza. Ariko abakuriye iri torero ntibagira icyo babisubizaho, gusa bahakanye ibirego byarezwe TB Joshua mbere.
Baranditse bati: “Guhimba ibirego bidafite ishingiro ku Umuhanuzi TB Joshua ntabwo ari bishya…Nta na kimwe muri byo cyari gifite ishingiro.”
Bane mu Bongereza bavuganye na BBC bavuga ko babwiye abategetsi mu Bwongereza ibikorwa bibi bakorewe nyuma yo gucika iryo torero. Ariko ko nta cyakozwe nyuma y’ibyo.
Umugabo n’umugore b’Abongereza banditse email y’ibyo bavuyemo n’ibimenyetso by’amashusho – birimo gufatirwaho imbunda n’abagabo biyita abapolisi bakaba kandi n’abayoboke ba SCOAN – ubwo bageze kuri Ambasade y’Ubwongereza muri Nigeria mu 2010 bahunze iri torero.
Muri iyi email, umugabo avuga ko umugore we yafashwe ku ngufu kenshi na TB Joshua. Yaburiye ambasade y’Ubwongereza ko abandi Bongereza bakiri muri iyo nzu ya Joshua bakorerwa amabi.
Nawe avuga ko ntacyo abategetsi babikozeho.
Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza ntacyo byavuze kuri ibi birego, ariko byabwiye BBC ko bifata mu buryo bikomeye ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugirirwa nabi ku Bongereza bari mu mahanga.
Itorero rya Joshua rikomeje gukora na nyuma y’urupfu rwe riyobowe n’umupfakazi we, Evelyn. Muri Nyakanga (7) 2023, yayoboye ibikorwa byo kuzenguruka muri Espagne mu masengesho.
Anneka, wavuye i Derby mu Bwongereza akajya muri SCOAN ubwo yari afite imyaka 17, yabwiye BBC ko yibaza ko hari abandi benshi bakorewe amabi bataragira icyo bavuga. Yizeye ko hazaterwa indi ntambwe mu gushyira hanze ibikorwa bya Joshua.
Ati: “Nibaza ko Synagogue Church of All Nations ikwiye gukorwaho iperereza ryimbitse mu kumenya impamvu uriya mugabo yabashije gukora ibyo byose mu gihe kirekire kuriya.”
NewLatter Application For Free