Ido n’ido ry’amabi abari ‘intumwa’ za TB Joshua bavuga ko yabakoreye

Spread the love
5/5 - (1 vote)

‘Kumurobera’ amasugi –

Iperereza rya BBC, URTV icyeha iyi nkuru, ryakozwe ku migabane itatu ku bantu bahoze ari abayoboke b’itorero rya TB Joshua ryakusanyije ubuhamya bw’abavuga ko yabakoreye ibikorwa birimo iyicarubozo, gufatwa ku ngufu n’ibindi mu myaka igera kuri 20.

Jessica Kaimu avuga ko yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi na TB Joshua
Jessica Kaimu avuga ko yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi na TB Joshua

Kuburira: Harimo inkuru z’iyicarubozo, gufatwa ku ngufu no kwibabaza

Mu ntangiriro za 2002, mu bihe by’ubukonje byo mu Bwongereza, Rae wari ufite imyaka 22 yarabuze.

Bwa nyuma inshuti ze nyinshi zimubona hari muri kaminuza ya Brighton. Yigaga ibijyanye na graphic design. Rae yari umuhanga kandi akunzwe na benshi.

Carla, inshuti ye magara icyo gihe, ati: “Kuri njye, byari nk’aho yapfuye, ariko sinari kujya mu gahinda.”

Carla we yari azi aho Rae yagiye. Ariko ukuri kwabyo kwari kugoye gusobanurira inshuti zabo. Mu byumweru byari byabanje, we na Rae bari bajyanye muri Nigeria, kureba umugabo w’ibitangaza ukiza indwara akoresheje ibiganza bye.

Uwo yari umupastoro w’ubwanwa wambara amakazu yera. Izina rye ryari TB Joshua. Abayoboke be bamwita “Umuhanuzi”.

Rae na Carla bari bateguye gusura itorero rye Synagogue Church of All Nations icyumweru kimwe. Ariko Rae ntiyatashye. Yahise ajya kuba mu rugo rwa Joshua.

Carla ati: “Namusizeyo. Sinzigera nibabarira kuba naramusize.”

Carla (ibumoso) na Rae - avuga ko ababazwa n'uburyo yatashye agasiga inshuti ye muri Nigeria
Carla (ibumoso) na Rae – avuga ko ababazwa n’uburyo yatashye agasiga inshuti ye muri Nigeria

Urusengero rw’iri torero rwubatse nk’iza cyera mu gace kitwa Ikotun kari muri Lagos, umujyi munini kurusha indi muri Africa. Hafi yarwo, Joshua yahubatse indi nzu aho yabanaga na bamwe mu bayoboke be. Muri iyo nzu harimo ibyumba bitandukanye by’amasengesho ndetse n’icyumba bwite cye.

BBC,URTV icyeha iyi nkuru, yaganiriye na benshi mu babaye muri iyi nzu. Bavuga ko yaberagamo amahano. Abagore benshi bavuga ko Joshua yayibafatiyemo ku ngufu inshuro nyinshi. Bamwe bavuga ko bahatiwe gukuramo inda yabaga yabateye.

Rae ubu yaratashye aba mu cyaro mu Bwongereza. Aboneka nk’unezerewe kandi araseka, ariko hari ikintu kimuhanze umutima.

Ati: “Inyuma mboneka nk’umuntu usanzwe, ariko si ko bimeze.”

Iyo Rae avuga ku myaka yabaye i Lagos, agaragaza agahinda. Yamaze imyaka 12 muri urwo rugo rwa Joshua.

Ati: “Iyi nkuru ni nka filimi iteye ubwoba. Ni ibintu ubona muri filimi, ariko ni ukuri.”

Icukumbura rya BBC ryakozwe n’abanyamakuru 15 ku migabane itatu ifatanyije n’ikigo cy’amakuru Open Democracy. Bakusanyije amashusho, inyandiko, n’ibiganiro birebire cyane mukugenzura ubuhamya bw’abavuze ibyo bazi.

Abatangabuhamya barenga 25 hamwe n’abagiriwe nabi bo muri Nigeria, Ghana, Amerika, Africa y’Epfo no mu Bwongereza bavuze uko byari bimeze kuba muri iyo nzu ya Joshua, aba vuba bavuga ibyo mu 2019.

Synagogue Church of All Nations ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri ibi birego, ariko ivuga ko ibindi byarezwe Joshua mbere nta shingiro byari bifite.

Aba bahoze ari abayoboke be bavuga ko mbere bagerageje kuvuga ibyo yabakoreye bagacecekeshwa n’itorero, abandi bakagirirwa nabi, cyangwa bagaterwa ubwoba.

Joshua afatwa nk’umupastoro uri mu bakomeye babayeho mu mateka ya Africa. Yapfuye mu buryo butunguranye muri Kamena(6) 2021, hari hashize iminsi micye benshi mu batangabuhamya twaganiriye bafashwe amajwi n’amashusho.

Abantu bagera ku 50,000 bashoboraga kwitabira amasengesho ye mu cyumweru, kandi urusengero rwe rwabaye rumwe mu hantu hasurwa n’abantu benshi bajya muri Nigeria.

TB Joshua yatangiye kwamamara mu mpera z'imyaka ya 1990 no mu ntangiriro za 2000 nyuma aba umupasteri ukize kurusha abandi muri Africa
TB Joshua yatangiye kwamamara mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro za 2000 nyuma aba umupasteri ukize kurusha abandi muri Africa

Inyigisho ze kuri televiziyo zaramamaye ku isi zikarebwa na miliyoni z’abantu Iburayi, Amerika, Aziya y’Epfo, na Afurika. YouTube channel ye yarebwe inshuro miliyoni amagana.

Yageze aho aba umwe mu bantu bakomeye kandi baziranyen’abategetsi bakomeye muri Africa cyangwa agakorana n’ibyamamare.

Benshi mu bayoboke be bakururwaga n’ubugiraneza, ariko benshi cyane bakaza kubera ibitangaza. Joshua mu bikorwa bye kenshi yafataga amashusho yo “gukiza”. Yamara gusengera abantu bagatanga ubuhamya bw’uburyo bakize indwara nka cancer, SIDA, ubuhumyi, migraines n’izindi.

Solomon Ashoms, umunyamakuru ukurikirana iby’amadini muri Africa ati: “Ntitwiheze na rimwe tubona ibintu nk’ibi mbere. Ibitangaza yari afite, amabanga ye, nibyo bintu abayoboke be bakurikiraga”.

Amashusho amwe ya Joshua yerekana abagabo bakomerewe n’indwara z’imyanya ndangagitsina irimo gutema, maze mu buryo butangaje akabakiza abasengeye. Andi yerekana abagore bavuga ko batabyara bahise bibaruka nyuma yo kugana Joshua. Nyuma ya buri gikorwa, abantu batangaga ubuhamya bw’uko yabarokoye.

Cassette video z’ibikorwa byo gukiza bya Joshua zasakajwe mu nsengero z’Iburayi no muri Africa mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.

Rae, wakuriye mu muryango wa gikristu iwabo, yifuje kujya i Lagos nyuma yo kubona imwe muri ziriya video.

Ati: “Nari umutinganyi kandi sinabishakaga. Naribwiye nti: ‘wabona iki ari igisubizo ku bibazo byanjye. Wenda uyu mugabo nansengera ntabwo nzasubira kuba umutinganyi.”

Undi mugore w’Umwongereza, Anneka w’ahitwa Derby, nawe avuga ko yakuruwe na ziriya video.

Avuga uburyo aho yasengeraga bakiriye izo video, we yari afite imyaka 16, yagize ati: “Urusengero rwose rwaracecetse. Ibi ni ibintu Yesu yakoraga.” Nawe yahise yiyemeza kujya muri Nigeria.

Yaba Rae cyangwa Anneka n’urundi rubyiruko rwavuye mu bihugu byabo rujya kureba Joshua mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, ntawiyishyuriye amafaranga y’urugendo. Amatsinda yo mu matorero mu Bwongereza yakusanyaga amafaranga yo kohereza abajya i Lagos kureba ibitangaza – Joshua nawe yashyiragaho aye, nk’uko abo mu itorero rye babivuga.

Anneka yavuye mu Bwongereza ajya i Lagos akurikiye ibitangaza bya Joshua
Anneka yavuye mu Bwongereza ajya i Lagos akurikiye ibitangaza bya Joshua yabonye kuri video

Nyuma, itorero rye rimaze gukomera, yishyuzaga abaje igiciro cyo kubana nawe.

Bisola, umunya-Nigeria wamaze imyaka 14 abo muri urwo rugo rwa Joshua, avuga ko abazungu bari amayeri y’ingenzi.

Ati: “Yakoreshaga abazungu mu kugaragaza ko akomeye.”

Bamwe mu bahoze mu b’imbere kwa Joshua bavuga ko yakoreye miliyoni za mirongo z’amadorari mu bazaga kuhasura hamwe n’andi masoko menshi y’amafaranga – fundraising, kugurisha video, kujya mu biterane kuri za stade hanze n’ibindi. Joshua yavuye mu bukene aba pastoro ukize kurusha abandi muri Africa.

Agomoh Paul rimwe wigeze kuba afatwa nka nimero ya kabiri nyuma ya Joshua mu itorero, wavuye muri iriya nzu haciye imyaka 10, yagize ati: “Uriya mugabo [yari] umunyabwenge. Ikintu cyose…[yakoraga] cyabaga cyateguwe.”

Igikomeye mubyo yateguraga ni uguhimba “ibitangaza” nk’uko Agomoh Paul abivuga, yemeza ko nawe yabaga arimo. We n’abandi baganiriye na BBC bavuga ko “abakizwaga” kenshi babishyuraga kugira ngo bakabye ibimenyetso mbere y’uko bakorerwa uko gukizwa. Hamwe na hamwe, nk’uko babivuga, abantu bazanwaga mbere ku rusengero bagahabwa imiti yo kugira ngo boroherwe nyuma bagatanga ubuhamya ko bakize.

Abandi babeshywe ko bakijijwe SIDA, ko kubera ibitangaza bya Joshua nta virus bagifite.

Agomoh Paul avuga ko yari ashinzwe itegurwa "ry'ibitangaza"
Agomoh Paul avuga ko yari ashinzwe itegurwa “ry’ibitangaza”

Ubwo Rae yageraga i Lagos nawe yabonye ibyo bitangaza. Abantu benshi bazaga guhamya ko bakize indwara zikomeye.

Ati: “Narabyizeye cyane. Naraturitse ndarira amarira menshi cyane.”

Aho niho Rae yatoranyijwe. Joshua yamutoranyije mu bandi ngo abe “intumwa” – itsinda ry’abakomeye mu bayoboke bamufasha kandi babana nawe iwe.

Rae yari azi ko agiye kwigishwa na Joshua, “kumukiza” imigirire njyabitsina ye, no kwiga gukiza abantu.

Ukuri kwari ibindi.

Ati: “Twari tuzi ko turi mu ijuru, ariko twari ikuzimu. Kandi ikuzimu haba ibintu bibi cyane.”

Abantu 16 mu bahoze ari intumwa ze baganiriye na BBC, URTV icyeha iyi nkuru, , barimo Rae, batanga ubuhamya bw’uburyo Joshua yabafashe ku ngufu. Benshi bavuga ko yabikoze kenshi – kugeza kuri hagati ya gatatu na kane mu cyumweru – mu gihe bamaze muri urwo rugo.

Bamwe bavuga ko babikorewe mu rugomo rukabije bagasigara bavirira cyangwa bagorwa no guhumeka. Benshi bari bazi ko ari bo gusa babikorerwa bityo ntibibeshya babwira izindi ntumwa ibirimo kubabaho.

‘Kumurobera’ amasugi

Victoria, wadusabye guhindura izina rye kubera umutekano we, wamaze imyaka irenga itanu muri urwo rugo, avuga ko abo Joshua yagiriraga nabi batoranywaga mu rusengero.

Avuga ko yatoranyijwe ubwo yari yagiye mu kitwa ‘Sunday School’, avuga ko nyuma y’amezi macye Joshua yari atangiye kumufata ku ngufu nyuma y’uko ababyeyi be bemeye ko aba mu rugo rwa Joshua, nyuma yaje gushyirwa muri ya nzu y’intumwa ze.

Victoria avuga ko bamwe mu ntumwa ze z’abanya-Nigeria Joshua yizeraga cyane ari bo bamutoranyirizaga intumwa nshya. Iryo tsinda ngo ryari rizwi “ishami ryo kuroba” kandi avuga ko amaherezo iryo shami ryamushishikarije kuryinjiramo nawe.

Indi ntumwa yari mubyo ‘kuroba’ ni Bisola.

Ati: “TB Joshua yansabye kujya mushakira amasugi…kugira ngo abazane muri ya nzu y’intumwa abambure ubusugi”.

Avuga ko yabikoze kuko yari “yaremeye buhumyi” kandi yatinyaga kugirirwa nabi, yongeraho ko nawe ubwe Joshua yamufashe ku ngufu kenshi.

Abagore bamwe bavuga ko bari munsi y’imyaka y’amahita – 18 muri leta ya Lagos – ubwo bafatwaga ku ngufu. Iki cyaha gishobora kuhanishwa gupfa muri Nigeria.

Jessica Kaimu, ubu ni umunyamakuru muri Namibia, avuga ko yari afite imyaka 17 ari isugi ubwo Joshua yamufataga ku ngufu mu bwogero bw’inzu ye, hashize ibyumweru bicye yinjijwe mu ntumwa.

Ati: “Naratakaga maze akavugira mu gutwi ngo ncenceke ndeke kwigira nk’umwana…nagize ubwoba bukabije, sinabashaga kurira.”

Bisola avuga ko Joshua yamuhatiye kujya amutoranyiriza abakobwa asambanya nyuma y'uko nawe ubwe yamufataga ku ngufu kenshi
Bisola avuga ko Joshua yamuhatiye kujya amutoranyiriza abakobwa asambanya nyuma y’uko nawe ubwe yamufataga ku ngufu kenshi

Jessica avuga ko ibi byabaye inshuro nyinshi, mu myaka itanu yamaze ari intumwa. Ibyo avuga bisa n’iby’abandi bagore n’abakobwa bavuganye na BBC, hamwe n’abagabo bane bari abakozi bihariye ba Joshua bahawe akazi ko gusibanganya ibimenyetso by’ibi bikorwa.

Byinshi mu byatangajwe n’abo twaganiriye birimo amakuru ateye ubwoba akabije kuba yatangazwa. Arimo gukuramo imyenda abakobwa bagafatwa ku ngufu hakoreshejwe ibikoresho – harimo umwe uvuga ko yakorewe ibi bintu inshuro ebyiri afite imyaka 15.

Uyu wasabye kugira umwirondoro we ibanga ati: “Narababaye cyane amfata ku ngufu. Amagambo ntashobora kubisobanura. Byanteye ubwoba ubuzima bwose.”

Abandi muri aba bagore bavuga ko bahatiwe kuvanamo inda Joshua yabateye muri ibi bikorwa. Sihle wo muri Africa y’Epfo avuga ko byakorwaga mu ibanga kandi we yavanyemo inda eshatu, n’abitwaga “itsinda ryo kuvura”.

Ati: “Baguhaga uruvange rwo kunywa maze ukarwara. Cyangwa bakinjiza ibintu by’ibyuma mu gitsina cyawe bakavanamo icyo bashaka. Ntiwamenyaga niba batakuvanyemo nyababyeyi.”

Mu kiganiro cyose Silhe yabaga arimo kurira, kimwe na Jessica uvuga ko yahatiwe kuvanamo inda inshuro eshanu.

Bisola yiboneye ibi bikorwa byo kuvanamo inda ahari mu myaka 14 yamaze muri iriya nzu y’itorero. Hamwe na hamwe avuga ko yuriraga akajya kuri ‘etage’ ya nyuma y’iyi nzu akarira asaba Imana ngo imutabare.

Bamwitaga “Daddy”

Intumwa zamukoreraga byose yifuza. Zamukorera ‘massage’, zikamufasha kwambara, zikamutera imibavu yinjiye mu nzu. Zikamwambika uturindantoki arimo kurya ngo hatagira umwanda umukoraho.

Aho kumuhamagara mu mazina ye, basabwaga kumwita “Daddy”. Ni ibisanzwe mu matorero Pantekote ya Nigeria kwitwa gutyo, ariko intumwa zivuga ko Joshua yabahatiraga kumwita gutyo.

Anneka, nawe wavuye mu Bwongereza, ati: “Ubwenge bwanjye bwari bwaragiye, nta gutekereza nyako nari mfite…Ukuri kwari kwaramvuyemo neza neza.”

Imiterere y’inyubako babagamo nayo ngo yarushagaho gukomeza kuyoba kwabo.

Yari inzu y’igorofa n’imiryango myinshi irimo ibyumba bitandukanye. Rae ati: “Yari urusobe rw’amadarajya”.

Mu 2014 aho iyi nzu iri harimo hubakwa n’izindi zarahirimye zo kwakiriramo abashyitsi bavuye mu mahanga yarahirimye hapfa abantu 116. Bamwe bemeza ko umubare nyakuri w’abapfuye uri hejuru cyane y’uyu.

Bavuga kandi ko Joshua yangiye inzu z’ubutabazi guhita zinjira vuba vuba ngo zitabare mu kwirinda kwanduza izina rye. Mu bapfuye, abanya-Nigeria bubakaga bo ngo ntibabazwe nk’uko ababaga aho barokotse babivuga.

Joshua yakomeraga cyane ku bijyanye n’amakuru no gutanga amakuru.

Urusengero rwa Joshua rukomeje gukora nyuma y'urupfu rwe, rukuriwe n'umupfakazi we Everyn
Urusengero rwa Joshua rukomeje gukora nyuma y’urupfu rwe, rukuriwe n’umupfakazi we Everyn

Rae avuga ko asohotseyo aribwo yasanze abantu benshi mu muryango we n’inshuti baramwandikiye za emails. Ntiyari yarigeze azibona.

Joshua yabuzaga intumwa ze gukoresha telephone na emails, nk’uko zabitubwiye.

Agomoh Paul ati: “Yashakaga kugenzura buri wese, buri kintu. Icyo yifuzaga mu by’ukuri ni ukugenzura intekerezo z’abantu.”

Intumwa ze zakoreshwaga nta gihembo – amasaha menshi ku munsi, zikora imirimo yose y’iri torero rinini cyane. Bose bavuga ko kubabuza gusinzira byari ibisanzwe, ko amatara yakomezaga gucanwa nijoro mu cyumba rusange cyo kuryamamo cy’intumwa.

Anneka avuga ko atigeze na rimwe asinzira amasaha arenze ane mu ijoro.

Iyo hagiraga ufatwa afashe akaruhuko asinziriye nta burenganzira, cyangwa arenze ku yandi mabwiriza ya Joshua, yarahanwaga. 19 mu bahoze ari intumwa bavuga ko Joshua ubwe yakubitaga cyangwa se bigakorwa n’abo ahaye amabwiriza.

Izindi ntumwa zivuga ko zambuwe ubusa zigakubitwa insinga z’amashanyarazi n’ibindi biboko. Mu bakorewe ibyo ngo harimo n’abarimo batozwa kuzaba intumwa barimo n’abafite imyaka irindwi.

Urwo rugo rwari rufite urukuta rwa 3.7m n’abarinzi. Ariko mu by’ukuri icyatumaga abarimo batahava ni icyubahiro bahabwaga n’urusengero hamwe no gutinya ibyo Joshua yabakorera mu gihe bacika bakagenda.

Rae ati: “Yari gereza yo mu mutwe. Biragoye cyane kumva uburyo umuntu agirirwa nabi mu mutwe muri ubu buryo kugeza ubwo atakaza inyurabwenge ye.”

Dr Alexandra Stein inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe muri University of Sussex kandi uburira abantu kuba maso ku mbaraga z’amadini ayobya avuga ko yahuye na benshi barokotse Joshua kandi ko yari “yarababoheye mu bwoba, umujagararo, ikimwaro n’igisebo”.

Yongeraho ko ibi byabateraga ubwoba bwinshi bwo gusohoka ngo bamuhunge.

Abaganiriye na BBC , URTV icyeha iyi nkuru, bose bavuga ko “kozwa ubwonko”, “gushukwa” no “kugenzurwa ubwonko” bakorewe na Joshua.

Rae avuga ko we, iyicarubozo ry’ubwonko yakorewe ari ryo ryamusigiye inkovu ikomeye. Avuga ko Joshua yamushyize ku bihano bita ‘adobe’ mu myaka ibiri, aho yari abujijwe kuva muri urwo rugo, kandi nta muntu urubamo wemerewe kumuvugisha.

Ati: “Mu by’ukuri nari ndi mu kato…Narashengabaye. Nagerageje kwiyahura inshuro eshanu.”

Rae avuga ko ababazwa no kuba Joshua yarapfuye adakurikiranwe n'ubucamanza
Rae avuga ko ababazwa no kuba Joshua yarapfuye adakurikiranwe n’ubucamanza

Mu kugezwa ahabi birenze, hari akantu kakomye ku bwenge bwa Rae. Imyaka 12 muri ubu buzima yatangiye kuba myinshi cyane.

Ati: “Yakoze ikosa rikomeye. Yatakaje kungenzura.”

Ubwo yari yajyanye n’abandi bo mu itorero muri Mexico, Rae yanyereye mu zindi ntumwa. Baramubura. Ntiyasubiranye nabo i Lagos.

Ubuzima bwe ubu buratandukanye. Ariko ababajwe no kubaho azi neza ko bitagishobotse gukurikirana Joshua.

Ati: “Kuba TB Joshua yarapfuye adakurikiranywe n’ubucamanza ku mabi yakoze, ni ibintu bibabaje cyane. Ni akarengane kaduhanze twese abo yagiriye nabi.”

BBC yegereye itorero yasize kubyo yabonye muri iri cukumbura. Ntibasubije kuri byo, ariko bahakanye ibindi TB Joshua yavuzweho mbere.

Baranditse bati: “Ibirego bidafite ishingiro ku muhanuzi TB Joshua ntabwo ari bishya…Nta na kimwe mu byamurezwe cyari gifite ishingiro.”

NewLatter Application For Free

One thought on “Ido n’ido ry’amabi abari ‘intumwa’ za TB Joshua bavuga ko yabakoreye

  1. Hanyuma ibi bizakurikirwa n’iki? Ko urupfu rutera ubusaze icyaha uko cyaba kingana kose ! Muri kumwifotorezaho Sha. Gusa byo amabi arakorwa. Naya mwakoze ni ayandi

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×