Headlines

DRC: Imirwano irakomeje, umunyamabanga wa SADC yasuye ingabo zayo i Goma

Spread the love
5/5 - (1 vote)

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) watangaje ku cyumweru umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri DR Congo.

SADC ivuga ko Magosi – ukomoka muri Botswana – yari yaje “kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe”.

Elias Magosi (wambaye ishati y'umweru) anyura mu ngabo za Tanzania ziri mu mutwe wa SADC i Goma ku cyumweru
Elias Magosi (wambaye ishati y’umweru) anyura mu ngabo za Tanzania ziri mu mutwe wa SADC i Goma ku cyumweru

Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania, waje gufasha ingabo za Congo mu mirwano yo kurandura umutwe wa M23.

Hagati aho umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko kuri iki cyumweru no kuva kuva mu gitondo kuri uyu wa mbere ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’izi ngabo za SADC “bagabye ibitero bigari ku baturage” mu duce twa Mweso, Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru.

Kanyuka avuga ko ibi bitero byifashishije indege za drones hamwe n’imbunda za muzinga zirasa kure.

Ifoto rusange ya Elias Magosi n'abakuriye ingabo za SADC muri DR Congo

Ifoto rusange ya Elias Magosi n’abakuriye ingabo za SADC muri DR Congo

Iyi mirwano yo ku cyumweru yaje guhosha mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere yongera gusubukura kuwa mbere, yatumye abasivile benshi bava mu byabo barahunga cyane cyane mu gace ka Karuba, nk’uko amakuru agera kuri BBC abyemeza.

Uruhande rw’ingabo za leta ntacyo ruratangaza kuri iyi mirwano yo ku cyumweru, gusa amwe mu makuru yatangajwe n’abazishyigikiye avuga ko inyeshyamba za M23 ari zo zateye ingabo za leta n’abafatanyije nazo.

Muri raporo yazo iheruka, inzobere za ONU zivuga ko ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iya Mai-Mai itandukanye yahujwe ikitwa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi. M23 ivuga ko ubu n’ingabo za SADC ziyongereyeho.

Ziriya nzobere zivuga ko M23 ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda.

Kigali na Gitega bihakana ibivugwa n’inzobere za ONU.

Abasesenguzi bavuga ko hari impungenge ko intambara ziri mu burasirazuba bwa DR Congo zishobora gutera ubushyamirane bukomeye kurushaho mu karere k’ibiyaga bigari.

Abagaba b'ingabo za Africa y'Epfo, Tanzania na Malawi ziri muri SADC
Abagaba b’ingabo za Africa y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri muri SADC
RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading