Alabama, Urugwiro rwongeye kubura: imfungwa ya mbere yahotojwe nitrogen GAS. Icyaha cyakozwe 1988.

Spread the love
5/5 - (1 vote)

Ndabakunda mwese’ ijambo rya nyuma ry’imfungwa ya mbere yicishijwe nitrogen gas

Ifoto ya Kenneth Eugene Smith igihe yafatwaga ashinjwa ubwicanyi mu 1988
Ifoto ya Kenneth Eugene Smith igihe yafatwaga ashinjwa ubwicanyi mu 1988

Leta ya Alabama muri Amerika yishe imfungwa yahamwe n’ubwicanyi yitwa Kenneth Eugene Smith hakoreshejwe umwuka wa nitrogen, ku nshuro ya mbere ubu buryo bukoreshejwe mu gihano cy’urupfu muri Amerika.

Eugene Smith w’imyaka 58 yatsinzwe ubujurire bubiri bwa nyuma mu nkiko aho yasabaga ko ibi bihagarikwa avuga ko ari igihano cy’ubugome kandi n’uburyo budasanzwe.

Mu 2022, Alabama yagerageje kwica Eugene Smith hakoreshejwe urushinge rw’ingusho biranga.

Yahamwe n’icyaha cyo kwica Elizabeth Sennett mu 1989 mu mugambi abicanyi bari bishyuwemo n’umugabo we wari umuvugabutumwa.

Ikigo Death Penalty Information Center kivuga ko Eugene Smith abaye umuntu wa mbere ku isi wicishijwe umwuka wa nitrogen.

Leta ya Alabama hamwe n’izindi ebyiri muri Amerika zemeje gukoresha ubu buryo mu gihe imiti yica ikoreshwa mu nshinge yagiye igorana kuyibona, bigatuma gutanga iki gihano bigabanuka muri Amerika.

Uko byagenze mu cyumba yiciwemo

Abanyamakuru batanu bajyanywe mu modoka kuri gereza ya Holman Correctional Facility mu mujyi wa Atmore kureba uko uyu mugabo yicwa.

Abari bahari bavuze ko mu magambo ye ya nyuma Eugene Smith yagize ati: “Iri joro Alabama itumye muntu atera intambwe isubira inyuma. Mwarakoze kunshyigikira. Ndabakunda mwese.”

Ababirebye babonye iminota hagati y’ibiri n’ine uyu mugabo asusumira n’iminota hafi itanu ahumeka nabi mbere y’uko byemezwa ko yanogotse saa 20:25 kw’isaha yaho, byari saa 04:25 z’urucyerera rwo kuri uyu wa gatanu kw’isaha y’i Muyinga mu Burundi na Nyamata mu Rwanda.

Guhumeka umwuka wa nitrogen bituma uturemangingo tw’umubiri duhagarara bigatera urupfu.

Eugene Smith yamaze imyaka mirongo muri iyi gereza ya Holman Correctional Facility ategereje guhabwa igihano cy'urupfu
Eugene Smith yamaze imyaka mirongo muri iyi gereza ya Holman Correctional Facility ategereje guhabwa igihano cy’urupfu

Guverineriwa leta ya Alabama, utigeze yemera kwitabira umuhango wo kwica Eugene Smith, yasohoye itangazo yemeza ko ibye byarangiye.

Madamu Kay Ivey yagize ati: “Nyuma y’imyaka 30 no kugerageza kenshi kubicika, Smith yishyuye ibyaha bye by’ubugome.”

“Ndasenga ngo umuryango wa Elizabeth Sennett urangize ibi nyuma y’iyi myaka yose uri mu gahinda ko kubura uwabo.”

Umushinjacyaha mukuru wa Alabama Steve Marshall yavuze ko amaherezo “ubutabera buratanzwe”.

Umukuru wa gereza yiciwemo John Hamm yavuze ko gususumira kwa Smith kwabonetse bitari ibyo yikoresha ubwe.

Yagize ati: “Biriya byose byari byitezwe kandi ni ingaruka twakozeho ubushakashatsi za nitrogen hypoxia.

“Nta kintu kitari igisanzwe mu byo twari twiteze.”

Igihano cy'urupfu

Nta mpuhwe nari mufitiye – umuhungu w’umugore yishe

Leta ya Alabama mbere yari yavuze ko yiteze ko Eugene Smith azatakaza ubwenge mu masegonda macye kandi agapfa mu gihe cy’iminota amaze guterwa nitrogen biciye muri ‘mask’.

Eugene Smith yari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett bakishyurwa $1,000 muri Werurwe(3) 1988.

Elizabeth wari ufite imyaka 45 yakubiswe icyuma anaterwa imbugita mu gatuza no mu ijosi, mu bwicanyi bwateguwe nk’aho ari ubujura bwinjiye mu nzu.

Umugabo we Charles Sennett, umuvugabutumwa wari warazonzwe n’amadeni, niwe wateguye uyu mugambi agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi. Yariyahuye ubwo ukuri kwari kugiye kujya hanze.

Mugenzi wa Smith bakoranye ubu bwicanyi, John Forrest Parker we yahawe igihano cy’urupfu mu 2010.

Elizabeth Sennett yishwe mu mugambi wateguwe n'umugabo we
Elizabeth Sennett yishwe mu mugambi wateguwe n’umugabo we

Mu rubanza rwe, Eugene Smith yavuze ko yari ahari Elizabeth yicwa ariko we atigeze amukoraho.

Umuhungu wa Elizabeth, Charles Sennett Jr yabwiye itangazamakuru ko yumva nta mpuhwe afitiye Smith.

Yabwiye WAAY-TV ati: “Hari abantu hano hanze bavuga ngo, ‘ntiyakagombye kubabara gutya.’

“Nawe ntiyigeze abaza Mama uko yababara? Barabikoze gusa. Baramusogose – inshuro nyinshi.”

Mu itangazo, itsinda ry’abanyamategeko ba Smith bavuze ko “bababajwe cyane” n’uko yishwe, kandi ko “Nta kintu cyakuraho ingaruka z’ibikorwa yahamijwe, birimo agahinda ku muryango wa Sennett n’inshuti.”

Amasaha 48 ya nyuma ya Eugene Smith

Ifoto iheruka ya Kenneth Eugene Smith
Ifoto iheruka ya Kenneth Eugene Smith

Kare kuwa kane, urwego rw’amagereza rwa Alabama rwatangaje ibyaranze amasaha 48 ya nyuma y’iyi mfungwa.

Eugene Smith yasuwe n’abo mu muryango we, inshuti ebyiri, umujyanama we mu byo gusenga, n’umunyamategeko we.

Yafashe ifunguro rya mugitondo rigizwe n’ibisuguti (biscuits), amagi, konfitire y’inkeri, n’umutobe w’amacunga.

Ifunguro rye rya nyuma ryari inyama ya ‘steak’, amagi n’ibirayi biseye.

Icyemezo cyo kumwica cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko inkiko za nyuma yajuririye nta na rumwe rutegetse ko bihagarikwa.

Gusa kwicisha umuntu nitrogen byamaganywe na bamwe mu nzobere mu buvuzi, zivuga ko bishobora gukwiza ibyago byinshi n’impanuka zo kuyikoresha muri rubanda, guhera ku bugizi bwa nabi nkugeza ku kwiyahura.

Mu cyumweru gishize, komiseri wa ONU w’uburenganzira bwa muntu yasabye ko kwica uyu mugabo gutya bihagarikwa kuko birimo iyicarubozo, ubugome, kandi bitari ibya kimuntu, avuga ko bibangamiye amategeko mpuzamahanga y’uko ikiremwantu gifatwa.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×