Byifashe bite ku mupaka wa Goma na Rubavu?

Spread the love

Muri iki gihe cy’intambara hagati ya leta ya Congo na M23, n’amakimbirane ya politike hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda na DR Congo, ndetse no mu gihe imirwano irimo gusatira umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Rwanda, ku mupaka w’iyi mijyi urujya n’uruza rwaragabanutse, ariko ntirwahagaze.

Musa Waseme yicaye ku igare ritwara ibicuruzwa agiye kugurisha hakurya i Goma
Musa Waseme yicaye ku igare ritwara ibicuruzwa agiye kugurisha hakurya i Goma

Umupaka munini bita La Corniche n’umuto bita Petite Barrière niyo rugabano rw’iyi mijyi ubusanzwe ifatanye, ni umwe mu mipaka ya mbere y’ubutaka inyuraho abantu benshi cyane muri Africa, ahanini ni urujya n’uruza rushingiye ku bucuruzi.

Mbere y’amakimbirane abantu basaga 50,000 bambukaga uyu mupaka mu byerekezo byombi, ariko ubu bagabanutse “urebye nko ku rugero rwa 60%”, nk’uko umwe mu bayobozi b’abacuruzi bambukiranya uyu mupaka yabimbwiye none kuwa mbere turi kumwe iruhande rwawo.

Bitandukanye n’uko byahoze mbere, uyu munsi mu gitondo kuri iyi mipaka sinahasanze urujya n’uruza nk’uruhamenyerewe. Ku ruhande rwa Congo kubera aya makimbirane ho hashize igihe kinini bafasha ingingo ko umupaka wabo ufungwa saa cyenda z’amanywa.

Imboga n'imbuto ni bimwe mu bicuruzwa biva i Rubavu bifite isoko hakurya i Goma
Imboga n’imbuto ni bimwe mu bicuruzwa biva i Rubavu bifite isoko hakurya i Goma

Uko umunsi ukura abantu baragenda baza bambuka buhoro buhoro, ariko imodoka z’imizigo zikoreye ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa zijyanye i Goma nizo nyinshi. Ziragenzurwa mbere y’uko zambuka.

Salim Nkurunziza, ni umucuruzi twahuriye ku mupaka yitegura kwambuka ngo ajye i Goma, avuga ko impungenge agira ari iz’amasaha umupaka wa Congo bawufungira.

Ati: “Ngerayo nkakora, ngatanguranwa na saa cyenda. Niba zigeze ukiri kure ni ukwiruka amasigamana kugira ngo batagufungiraho.”

Olivier Bahati avuga ko nawe nta mpungenge yagira zo kujya i Goma mu bucuruzi bwe, nubwo ngo rimwe na rimwe bumva ibisasu biturikira hakurya.

Ati: “Ariko ntibyambuza kujyayo mu gihe naba mbonyeyo akazi. Nta mpungenge dufite, ikibi ni uko bahungabanya umutekano wacu.”

Uko amasaha y’igitondo yigira hejuru niko abaza bashaka kujyana hakurya ibicuruzwa byabo nk’imbuto, imboga, n’ibindi biyongera. Abava i Goma nabo barinjira nta kibazo.

Isoko riri hafi y'umupaka ku ruhande rw'u Rwanda ubusanzwe rihuriramo aba Rubavu n'ab'i Goma
Isoko riri hafi y’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda ubusanzwe rihuriramo aba Rubavu n’ab’i Goma

Abo twaganiriye babangamiwe gusa n’amasaha umupaka ufungiraho. Kuba uruhande rwa Congo rufunga uwarwo saa cyenda bivuze ko n’uruhande rw’u Rwanda uhita umera nk’ufunze.

Umwe mu bacururiza hano utashimye kumbwira amazina ye ati: “Mbere twagedaga amasaha 24 kuri 24 none bafunga saa cyenda. Biratubangamiye ariko nta kundi twabigenza.”

Undi ati: “Turasaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo imigenderanire igaruke.”

Imigenderanire nka mbere yaturuka gusa ku mubano mwiza wa politike, ibisa n’ibiri kure muri iki gihe Kinshasa na Kigali birebana nabi.

Mu gihe imirwano ikomeye ivugwa muri kilometero hagati ya 30 na 35 uvuye hano ku mupaka ukinjira i Goma ugakomeza ugana za Sake, abaturage bakoresha uyu mupaka bo bafite inyota y’amahoro n’ubuzima busanzwe nka mbere.

Nyuma yo kureba uko byifashe ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda, byari byegereye igicamunsi, sinari kwambuka ngo njye ku ruhande rwa Goma, mu gihe saa cyenda zishobora kunsangayo nkarara mu kindi gihugu ntabiteganyije.

NewLatter Application For Free

One thought on “Byifashe bite ku mupaka wa Goma na Rubavu?

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×