Guverinoma y’u Burusiya yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko Minisiteri y’Ingabo n’iy’Ububanyi n’Amahanga z’u Burusiya arizo zizakurikirana ayo masezerano.
Muri ayo masezerano hagaragazwa ko ibihugu byombi bizafatanya mu myitozo y’inzego z’umutekano, gutozwa imikoreshereze y’ubwato cyangwa indege z’intambara mu gihe byasabwe kandi byumvikanweho n’ibindi nkuko Ibiro Ntaramakuru TASS byabitangaje.
Hashize iminsi bivugwa ko hari abacanshuro babarizwa muri Congo cyane cyane mu ntambara icyo gihugu kirwana na M23, gusa ntibiramenyekana niba harimo Abarusiya cyane cyane abo mu mutwe wa Wagner.
Congo imaze igihe ivuga ko iri kubaka ingufu za gisirikare kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano byayizonze, bishingira ahanini ku miyoborere mibi n’imitwe yitwaje intwaro isaga 260 iri mu gihugu.
NewLatter Application For Free