I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “

Spread the love

Ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga ya kera “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino? Nk’uko benshi babyadukanye ubu! Reka tubanze twumve neza inkomarazina n’andi magambo akomoka kuri iyo nshinga agikoreshwa ubu uko asobanurwa.

Iyo ugiye mu iguriro , abubu bita isoko, usanga kubw’amaburakindi ibyari ibisobane by’ibijumba , imyumbati, amateke, …. babigabyemo udutsinda duto duto tworohera imifuka y’abahashyi bubu. Iyo uganra neza ushobora kubaza uti ese ko iyi myando atari minini nk’iriya cyangwa ukabyita imifungo. Iryo jambo “umwando” rikomoka ku nshingwa “KWANDA”, ndetse gukura umwando aho wanze byitwa kwandura. Byumvikane neza kwandura si ukwandurura! Bityo iyi nshinga ikomokwaho n’ijambo urwanda bandika batya “u Rwanda” isobanura “KURUNDA=KWANDA”. Bijya gusa n’ibisekeje kuba n’igihugu cy’abaturanyi nacyo gikomora izina ku nshnga nk’iyo ” KURUNDA = UBURUNDI” Ibi byose biterwa n’uko ari ibihugu byabayeho harundarunzwe andi mami atari macye, mbese ni ibihugu byabyawe n’uruhembe rw’umuheto.

Ubundi Izina “Rwanda” riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole (Abasoga bari mubatari bake bazanye n’Abanyoro batoroheye impugu z’u Rwanda rw’ubu mu gihe ABANYORO bari barakoronije u BUGANDA na KYAGWE ku kombe za Vigitoriya, aha niho uzasanga abasoga batari bacye barituriye i BUKONYA hafi na Janja kugeza na n’ubu bigobotora abo banyoro bari barabagize abacakara mu ntambara y’imbingo bari barazongesheje abirwanda).

Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika. Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo”, ngo bavuga gutyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.Kwitwa iryo zina kw’Igihugu cy’I Gasabo,bikaba byaravuye ahanini ku ngufu zakoreshejwe n’Abami b’icyo gihugu mu kucyagura.Aho akaba ari naho havuye inyito yamamaye hose ngo “u Rwanda rugari rwa Gasabo “

Iryo zina ry’u Rwanda ryakomotse kuri RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w’1312 kugeza mu w’1345,ubwo yari atangiye kugaba ibitero byo kwigarurira ibindi bihugu ahereye ku gihugu cy‘ i Gisaka.Umwuzukuru we KIGELI I MUKOBANYA wabayeho ahasaga mu w’1378 kugeza mu w’1411, yagabye igitero mu Bwanacyambwe .Nuko yica Umwami waho witwaga NKUBA YA NYABAKONJO ,niko kuhita KIGALI byo kubereka ko abarushije isumbwe agahita akuraho izina ryabo.Kigali nabyo bivuga “Igihugu cyagutse kikanda impande zose,kikaba kigali” bitewe no kwigarurira ibihugu by’ibituranyi igihugu cy’I Gasabo kikarushaho kwaguka.Kwitwa Kigali ,ntibyakuyeho kuba mu Bwanacyambwe,ariko byakuyeho inyito “Kigali yo mu Bwanacyambwe “ hitwa “Mu Bwanacyambwe bwa Kigali “.Kuva icyo gihe,ndavuga guhera muri icyo kibariro nyine ( ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba ) niho havuye inyito yo kuhita« RWANDA RUGARI RWA GASABO ».

Icyo twavuga aha, tukiri ku mateka ya Kigeli Mukobanya, nuko ariwe Mwami wa mbere wadukanye amatwara yo gutegeka igihugu wenyine nta bigereka.Aha bikaba bigaragara ko we ntawe bigeze bagabana igihugu nk’abandi Bami b’ibihugu by’abaturanyi by’Abahinza n’Abahima ,aho Umwami yagabanyaga igihugu abana be cyangwa se abo bava inda imwe.Kandi n’abandi Bami bamubanjirije,iyo bamaraga gufata ibihugu ntibicaga cyangwa se ngo bambure ubuyobozi abami bene igihugu.Ahubwo babarekeraga igihugu,ahubwo bakajya bazanira amakoro n’amaturo Abami b’I Gasabo.Ariko we yadukanye amatwara yo kubakuraho no kubica ,ibihugu yigaruriye akoherezayo Umutware wo kumutwarira ako Karere.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×